Ubworozi bw’inkoko bwafashije kurwanya imirire mibi

Koperative KOTWIDUKA y’abajyanama b’ubuzima mu murenge wa Kansi muri Gisagara, yemeza ko ubworozi bw’inkoko ikora bufasha kurwanya imirire mibi.

KOTWIDUKA ikorera mu mudugudu wa Nyaruhenge mu kagari ka Bwiza, yoroye inkoko zigera kuri 260 zose zitanga amagi.

Abanayamuryango bayo bavuga ko mu gihe cy’ukwezi binjiza amafaranga amafaranga 300.000 y’amanyarwanda aturuka mu kugurisha amagi.

Bamwe mu baturiye iyi koperative na bo ubwabo bemeza ko yabagobotse aho bagiye biga akamaro ko korora inkoko ndetse no kurya amagi cyane cyane ku bana bari bafite imirire mibi.

Amagi babona afasha abaturage kurwanya imirire mibi mu bana babo
Amagi babona afasha abaturage kurwanya imirire mibi mu bana babo

Mukamazimpaka Veneranda, umwe mu baturiye ahororerwa izi nkoko ati “Iyi koperative iradufasha kuko bamwe twari turwaje abana indwara ziterwa n’imirire mibi none ubu twamenye kubagaburira amagi kandi twabigiyeho no korora”

Umukozi ukurikirana ibi bikorwa by’iyi koperative Nyirabakunzi Françoise na we yemeza ko hari byinshi bimaze kugerwaho, nko kuba abana bari bafite imirire mibi imaze gukira bitewe n’uko bahabwa amagi mu rwego rwo kunganira amafunguro bahabwe indyo yuzuye.

Nk’abajyanama b’ubuzima kandi, avuga ko iki gikorwa cyari kigamije gukangurira abaturage kwita ku mirire.

Ati “Ni igikorwa cyitwinjiriza amafaranga, ariko ni n’igikorwa cyari kigamije gukangurira abaturage ndetse no kubafasha kwita ku mirire myiza kandi koko birabafasha kuko babona amagi batagiye kure.”

Abajyanama b’ubuzima muri uyu murenge wa Kansi muri rusange bakangurira abaturage kwita ku mirire myiza, bakagira uturima tw’igikoni kandi bakamenya kungikanya ibiryo bifite intungamubiri. Abatabasha kubona inyama dore ko ziba zinahenze, bagirwa inama yo kuzisimbuza amagi.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

kwibumbira mu mashyirahamwe bifasha abarimo kunguka, ibi bibere isomo n’abandi

Nkuranga yanditse ku itariki ya: 15-09-2015  →  Musubize

Nibyiza ko iyi koperative igeza kubaturage ba kansi ubuzima bwiza ibinyujije mu bworozi bw’inkoko.bravo koperative KOTWIDUKA, mukomereze aho.

Chris Rugema yanditse ku itariki ya: 14-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka