Sobanukirwa impamvu hari ibiyaga by’u Rwanda bitabamo amafi

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB), butangaza ko n’ubwo mu Rwanda habarizwa ibiyaga byinshi, hari ibidakorerwamo ubworozi bw’amafi bitewe n’imiterere yabyo, ibindi bikaba birimo amafi arya ayandi bikabangamira kororoka kwayo.

Ibiyaga bya Burera na Ruhondo bigoranye kororerwamo amafi kubera ubukonje bw'amazi yabyo
Ibiyaga bya Burera na Ruhondo bigoranye kororerwamo amafi kubera ubukonje bw’amazi yabyo

Kigali Today iganira na Dr Uwituze Solange, Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubworozi muri RAB, yatangaje ko ibiyaga bikorerwamo ubworozi bw’amafi mu Rwanda ari Kivu na Muhazi, kubera bifite uburebure bushobora gukorerwamo ubworozi bw’amafi, mu gihe ibindi biyaga ari bito cyangwa bikagira inenge zituma ubwo bworozi budashoboka.

Dr Uwituze avuga ko ibiyaga bya Ruhondo na Burera n’ubwo bifite amazi magari ndetse n’ubujyakuzimu buhagije, ngo amazi y’ibyo biyaga arakonja cyane bikaba bitashobokera ubworozi bw’amafi.

Asubiza ku kibazo cy’ubworozi bw’isambaza bwigeze kugeragerezwa mu kiyaga cya Ruhondo na Burera mu mwaka wa 2021, Dr Uwituze avuga ko butashobotse kubera ikibazo cy’amazi akonje.

Agira ati “Burera na Ruhondo amazi yaho arakonja ntabwo Tilapia n’isambaza bihakunda, ndetse ntiturabona ubwoko bw’amafi buhakunda.”

Dr Uwituze akomeza avuga ko ikiyaga cya Muhazi n’ubwo ubworozi bw’amafi bushoboka, bagira inama abarozi kujya ahari amazi maremare nibura ahari ubujyakuzimu bwa metero umunani, nabwo bagashyiramo amafi makeya, bashyiramo menshi bagakoresha udupombo dufasha ko amafi abona ubuhumekero.

Akomeza avuga ko ibindi biyaga biboneka mu Rwanda ari bigufi bitorohera amafi kororerwamo, naho ibiyaga nka Mugesera ngo bibamo amafi yitwa inshozi arya andi, ku buryo amafi yashyirwamo ahita aba ibiryo by’ayo amafi.

Amazi y’u Rwanda angana na 10% z’ubutaka, ariko akorerwaho ubworozi bw’amafi budahagije, ibi bigatuma umusaruro w’ubworozi bw’amafi mu Rwanda utagera no kuri 2% bw’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Dr Uwituze avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu bworozi bwa kareremba aho bushoboka, mu Kiyaga cya Kivu na Muhazi, n’ubwo bazakomeza ubushakatsi ku mafi yashobora kwihanganira ubukonje bw’amazi ya Burera na Ruhondo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubu se uyu muyobozi ko atatubwiye lac ihema konziko havagamo amafi meza kandi manini kukiho batahagerageza kandi ari ikiyaga kinini

kay yanditse ku itariki ya: 20-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka