Shirimpumu worora ingurube yiyemeje gutera inkunga umushinga wa Miss Uwimana

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’aborozi b’ingurube mu Rwanda, Shirimpumu Jean Claude, akaba inzobere mu bworozi bw’ingurube, avuga ko yakozwe ku mutima n’Umushinga wa Miss Uwimana Jeannette uherutse kwegukana ikamba ry’uwateguye umushinga mwiza kurusha indi, mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022 (Miss Innovation 2022).

Shirimpumu avuga ko yiteguye gufasha Miss Uwimana Jeannette
Shirimpumu avuga ko yiteguye gufasha Miss Uwimana Jeannette

Uwo mugabo avuga ko yiteguye gufasha Miss Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, binyuze muri Kampani yashinze ikora ubworozi bw’ingurube yise Vision Agribusiness Farm LTD (VAF), nyuma y’uko abonye ko Uwimana Jeannette ari umukobwa watinyutse gukora umushinga w’ubworozi bw’ingurube urubyiruko rutinya, amushimira ko ibyo yakoze ari ubutwari.

Ati “Uriya Mukobwa ntabwo nari nziranye na we, ku munsi nyirizina wo gutora Miss, nibwo nagiye kuri Internet nkurikira ikiganiro cye, numva ko yakoze umushinga wo korora ingurube. Byaranshimishije cyane kumva umuntu w’urubyiruko atekereza uwo mushinga, maze igihe ndwana n’urubyiruko mbashishikariza gukora imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi, bo bakumva ko ari iy’abasaza, njye numvise binkoze ku mutima”.

Miss Uwimana Jeannette n'umuryango we basuye umushinga w'ubworozi bw'ingurube wa Shirimpumu
Miss Uwimana Jeannette n’umuryango we basuye umushinga w’ubworozi bw’ingurube wa Shirimpumu

Arongera ati “Nk’ubu maze imyaka irenga itanu mpemba umunyeshuri wabaye uwa mbere muri UTAB, nkamuha igihembo cyiza, ariko ntawe numvise watinyutse umushinga nk’uwo wa Jeannette. Ubwo rero byaranshimishije cyane mpita mfata icyemezo cyo kumutera inkunga mpera ku bintu byoroheje, ndavuga nti ntabwo ngiye gukora ibidasanzwe ariko nibura ubwo yavuze ko abishaka, akwiye kubona icyororo”.

Gahunda y’ubufasha Shirimpumu yageneye Miss Uwimana Jeannete yaratangiye aho mu minsi ishize, Miss Uwimana aherekejwe n’umuryango we, yasuye ubworozi bw’ingurube Shirimpumu akorera mu Karere ka Gicumbi, ahabwa ubufasha yemerewe.

Shirimpumu avuga ko ku ikubitiro yahaye Miss Jeannette icyororo cy’ingurube ihaka ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 450, yemererwa n’amahugurwa ku bakozi be no kuri we ubwe nta kiguzi.

Ati “Twamwemereye ingurube ifite agaciro k’ibihumbi 450, ayo mahugurwa tuzaha umukozi we, ubusanzwe yishyurwa ibihumbi 225 FRW, tuzamuhugura ku buntu, na Miss ubwe tuzamuhugura ntacyo tumusabye, mu gihe uhawe amahugurwa tumusaba ibihumbi 200 FRW. Twamwemereye n’ibiryo by’iyo ngurube tuzaba tumuhaye,ibyo yarya byibura mu mezi abiri”.

Ni ubufasha bwashimishije Miss Uwimana Jeannette, asaba urubyiruko gutinyuka bagakora cyane, avuga ko ubwo bufasha bumuha icyizere cy’uko umushinga we w’ubworozi bw’ingurube uzatera imbere, by’umwihariko ugateza imbere n’urubyiruko.

Miss Uwimana yishimiye ingurube yasanze kwa Shirimpumu
Miss Uwimana yishimiye ingurube yasanze kwa Shirimpumu

Shirimpumu yasabye urubyiruko gutinyuka, bagendeye ku rugero rwiza rwatanzwe na Miss Uwimana Jeannette, aho yavuze ko amasoko y’ungurube ari menshi haba mu Rwanda, haba no mu mahanga.

Ati “Urubyiruko nirutinyuke rwose, Miss yabaye intangarugero, byaranshimishije cyane kandi ntekereza ko uriya mushinga we uzamuteza imbere cyane, nibatinyuke ibyo gukora birahari, nibaze dukore duhaze isoko mu Rwanda, twohereze no hanze kuko inyama z’ingurube zirakenewe”.

Arongera ati “Leta yagaragaje ko ingurube ari ryo tungo rishobora gutanga inyama vuba, ubu hafi 48% by’inyama dukeneye mu gihugu bigomba gutangwa n’ingurube. Harimo amahirwe urubyiruko ni baze babikore twiteguye kubafasha”.

Ikoranabuhanga ryo gutera intanga ritanga umusaruro mu bworozi bw'ingurube
Ikoranabuhanga ryo gutera intanga ritanga umusaruro mu bworozi bw’ingurube
Shirimpumu akundisha abakiri bato ubworozi bw'ingurube
Shirimpumu akundisha abakiri bato ubworozi bw’ingurube
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amazina ni Ndayishimiye placide nanjye mfite igutekerezo cyi gutangira umushinga wubworozi bwingurube.icyoro cyiza nakivana he nkeneye amahugurwa nayakorerahe.

Ndayishimiye placide yanditse ku itariki ya: 13-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka