Iyi nka yayihawe mu mwaka wa 2009 imaze kubyara yoroza abandi, nyuma imbyaro zindi azikoresha mu kwikenura.
Yagize ati “iyi nka yamvanye mu bukene bukomeye kuko yamfashije njye n’umuryango wanjye guhindura ubuzima kuko mbere ntarayibona twari tubayeho nabi”.

Mujawingoma avuga ko bimwe mu byo iyi nka yamufashije harimo gufumbira umurima we utarajyaga wera bitandukanye n’ubu asigaye yeza.
Mbere atarayihabwa ngo ntiyashoboraga kweza n’ibiro 50 by’ibishyimbo kubera ko nta fumbire none ubu yeza imifuka 5 y’ibishyimbo, kandi ngo mbere ntiyajyaga arya igitoki kivuye mu murima we mu gihe ubu ngo asigaye arya igitoki yejeje.
Ikindi ni uko amata ikamwa amufasha ndetse akanamufashiriza abana kubaho neza, aho aya mugitondo ayagurisha aya nimugoroba bakayanywa.

Ubu ngo nta muturanyi wamusuzugura kuko abayeho nta kibazo agira kuko ashobora guhaha icyo ashatse akambara imyenda ashaka ndetse kandi akanatunga abana be akanabarihira amashuri.
Uyu mukecuru ni umupfakazi akaba afite abana 4 kandi bose abasha kubarihira amashuri ku buryo nta kibazo cy’imyigire abana be bagira kandi byose ngo abikesha iyi nka.
Iyi nka ariko ngo siwe ifitiye akamaro gusa kuko n’abaturanyi abaha amata ndetse akaba ajya aha ifumbire abayikeneye mu gihe ihari yabonetse ari nyinshi.
Mbarushimana Aimable
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|