Rusizi: Indwara y’igifuruto yica inka yabonewe urukingo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bufatanije na Minisiteri y’ubuhinzi (MINAGRI) batangije igikorwa cyo kurwanya indwara y’igifuruto hakingirwa inka zose.

Ni nyuma y’aho inka zo mu Mirenge imwe n’imwe cyane cyane iya Kamembe, Gihundwe na Mururu yo mu Karere ka Rusizi zari zibasiwe n’indwara y’igifuruto izisaga 100 zikaba zari zimaze gufatwa ndetse zimwe muri zo zari zatangiye no gupfa.

Kazitunga Emmanuel, umwe mu borozi bo mu Murenge wa Giheke avuga ko indwara y’igifuruto yari yibasiye inka zabo, ubu bishimiye uru rukingo bavuga ko n’ubwo basabwa amafaranga 1000 kuri buri nka kugira ngo ikingirwe ngo atari menshi ukurikije uburemere bw’itungo ry’inka n’akamaro iba ifite.

Inka zatangiye gukingirwa indwara y'igifuruto.
Inka zatangiye gukingirwa indwara y’igifuruto.

Ni muri urwo rwego akangurira bagenzi be kutagira inka n’imwe isigara idakingiye kugira ngo hato itazanduza izindi.

Nyuma y’iminsi itatu y’ikingira, inka 1500 nizo zimaze gukingirwa. Ibyo ngo biterwa n’uko bamwe muborozi batamenye amakuru y’urwo rukingo, ni muri urwo rwego abayobozi bavuga ko bagiye gukora ubukangurambaga kugira ngo abatari babimenye babyitabire.

Umukozi w’Akarere ka Rusizi ushinzwe ubworozi, Niyonsaba Oscar arasaba aborozi kutanywa amata y’inka zakingiwe kimwe no kurya inyama zizapfuye zipfushishe kuko bishobora kubagiraho ingaruka.

Biteganijwe ko icyiciro cya mbere cy’iri kingira kirangira kuwa gatanu tariki ya 16/01/2015 hakingiwe inka ibihumbi 3, gusa ngo nihaboneka izindi nkingo ngo hazakingirwa izindi nka ibihumbi bibiri.

Igifuruto ni indwara y’inka igaragazwa no guhinda umuriro, gucika intege, kuzana urukonda, kuzana utubyimba ku ruhu n’ibindi bimenyetso bitandukanye. Nyuma y’ibyo bimenyetso inka yafashwe n’igifuruto ntibasha kurya no kunywa ari nayo mpamvu gupfa kwayo byihuta. Iyi ndwara akenshi ikwirakwizwa n’amasazi ari nayo mpamvu yandura vuba cyane.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka