Rulindo: Gahunda ya Girinka yahinduriye ubuzima abasaga ibihumbi 10

Imiryango itishoboye 171 yo mu Karere ka Rulindo, nyuma yo kwiturwa inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, itangaza ko igiye kugera ikirenge mu cya bagenzi babo basaga ibihumbi 10 bazorojwe mu myaka ishize, aho bagiye kuzifata neza kugira ngo zizabakamirwe zinabahe ifumbire, barandure imirire mibi, kandi bahinge kijyambere bizabakure mu bukene.

Imiryango 171 ni yo yituwe inka n'abari barorojwe mu myaka ishize
Imiryango 171 ni yo yituwe inka n’abari barorojwe mu myaka ishize

Manirarera Daniel wo mu Murenge wa Burega, mu byishimo byinshi yatewe no kwiturwa inka, yatangaje ko agiye kuyitaho kugira ngo ishyire iherezo mu bukene yari amaranye igihe.

Yagize ati “Iwanjye turi umuryango w’abantu batandatu. Usibye kuba twabonaga amata tunywa bitugoye, n’akarima nagiraga munsi y’urugo kahoraga karumba no kutagira ifumbire. Iyi nka norojwe izakamirwa abana banjye, babone ayo banywa badasabirije, bitume n’imirire mibi icika iwanjye. Ndashimira Perezida Paul Kagame, watekereje gahunda nk’iyi yo kwita ku bakene ngo tuzamukane n’abandi baurage mu iterambere”.

Yunganirwa na Mukadisi Esperence na we worojwe inka, agira ati “Nari mbayeho mu buzima bwo gufashwa muri buri kimwe cyose kugeza ubwo na mituweri nayitangirwaga n’abagiraneza. Mfite akarima ku rugo nari narateyemo ubwatsi, bwajyaga bwera abashumba b’ahandi bakaza bakabwahira bakabujyanira inka zabo, rimwe na rimwe bangirira impuhwe, bakampa nk’igikombe cy’amata. Ubu rero ubwo mpawe inka, nshimishijwe n’uko ubwo buzima buhindutse, nkaba nzajya nywa amata nikamiye, nkahinga nkeza ibyo nafumbiye, nkanasagurira amasoko nkigurira mituweri”.

Muri gahunda y’icyumweru cyahariwe gahunda ya Girinka, cyatangijwe kuwa kane tariki 9 Ukuboza 2021, aboroye inka, basabwe kuzitaho bazigaburira uko bikwiye, kwita ku isuku yazo no kwiyambaza abavuzi b’amatungo mu gihe hari igize ikibazo cy’uburwayi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu, Mutsinzi Antoine, yasabye abahawe inka kuzitaho bihagije.

Yagize ati “Inka yitaweho uko bikwiye, ikagaburirwa, ikavuzwa kandi ikagirirwa isuku ihagije, ikura neza, igatanga ifumbire n’umukamo w’amata uhagije, bikageza nyirayo ku buri byinshi. Iyo yororotse bimufasha koroza n’abandi. Natwe nk’ubuyobozi bw’Akarere icyo dukomeje gukora, ni ugukurikirana ko abazihawe, aho bari hose mu Mirenge, bazifata neza, tugamije ko zibagirira akamaro bakanoroza abandi, bityo n’intego twihaye y’uko buri mwaka twajya tworoza umubare munini w’abaturage, tukizera ko nta cyayibuza kugerwaho”.

Imiryango isaga ibihumbi 10 yo muri Rulindo ni yo imaze korozwa mu gihe muri uyu mwaka haziyongeraho indi 850
Imiryango isaga ibihumbi 10 yo muri Rulindo ni yo imaze korozwa mu gihe muri uyu mwaka haziyongeraho indi 850

Kuva gahunda ya Gira inka Munyarwanda yatangira mu mwaka wa 2006, mu Karere ka Rulindo hamaze gutangwa inka 10241, zikaba ziyongeraho izindi 850 ziteganyijwe gutangwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2021-2022. Muri zo harimo izo aborojwe mbere bazitura abandi n’izo Akarere gateganya kugura, kakazoroza abaturage batishoboye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka