Rulindo: Bamwe mu baturage baracyafite umuco wo kuragira mu gasozi

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rulindo bashinja bagenzi babo kuba hakiri abagifite imyumvire yo kuragira mu gasozi, mu gihe ubuyobozi bwababujije bubasaba ko amatungo yabo agomba kororerwa mu biraro,bityo bakabasha kubona ifumbire bagafumbiza imyaka yabo.

Aba baturage bavuga ko akenshi ababa bafite iyi myumvire yo kuragira mu gasozi usanga ari ababa barananiranye, kubera kutumva neza impamvu ubuyobozi bubasaba kugaburirira amatungo yabo mu biraro.

Hari inka ziba zicyandagaye ku gasozi.
Hari inka ziba zicyandagaye ku gasozi.

Uwamariya Donatile wo mu kagari ka Kijabagwe ho mu murenge wa Shyorongi avuga ko bene aba baturage batazi ko nabo bihemukira, kuko mu gihe itungo rye ryakagombye kumuha ifumbire usanga yasigaye mu gasozi.

Agira ati “Abaturage ntibumva muri aka kagari hari abakiragira inka ku gasozi.ahanini biterwa n’imyumvire yaboitari myiza kandi jye numva baba bihemukira kuko amatungo agenda hirya no hino atakaza imyanda ugasanga ifumbire bakagombye kubona yiherera ku gasozi kubera kutumva.”

Kanamugire Laurent we aragira ati “Impamvu hakiri abakiragira ku gasozi ni uko usanga ubuyobozi butabahannye ,nta mbaraga buba bwabishyizemo.Jye nsanga ubuyobozi bubishyizemo imbaraga bukajya bubaca Amanda nta wakongera ,kuko baranonesha ugasanga imyaka yangiritse.”

Aba baturage basaba ubuyobozi ko bwashyira imbaraga mu gusobanurira abaturage impamvu yo kugaburira amatungo mu biraro,ngo kuko ahanini ari bo bifitiye umumaro,nko kuba inka itanga ifumbire kandi ntiyandure n’indwara ishobora gukura ku gasozi.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka