Ruhuha: Aborozi batajyana umukamo ku ikusanyirizo bazajya bahanwa

Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera burasaba aborozi bo mu murenge wa Ruhuha n’indi mirenge ituranye nawo, kuzajya bagemura umukamo wabo ku ikusanyirizo ry’amata kuko abatazabikora bazabihanirwa.

Ibi umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Louis Rwagaju, yabitangaje nyuma yo kubona amakuru avuga ko hari bamwe muborozi batitabira kugemura amata kuri iryo kusanyirizo.

BAbaturage baza kugura amata ku ikaragiro rshya.
BAbaturage baza kugura amata ku ikaragiro rshya.

Yagize ati: “Iri kusanyirizo ryubakiwe aborozi kugirango babone amafaranga kandi n’amata yabo atangirika cyangwa ngo aborozi bayashyiremo amazi.”

Niyonzima Emmanuel, umuyobozi wa koperative “Zirakamwa” yahawe gucunga iryo kusanyirizo, avuga ko ryatumye batongera guhendwa, kandi n’amata atongera kunonekara nk’uko byagendaga mbere.

Bimwe mu byuma biri mu ikaragiro bituma amata atangirika.
Bimwe mu byuma biri mu ikaragiro bituma amata atangirika.

Jean Baptiste Rwigema, umuhuzabikorwa w’umushinga PADAB mu Karere ka Bugesera, avuga ko bamaze kubona uburyo aborozi bo mu Murenge wa Ruhuha biteje imbere babinyujije mu buhinzi n’ubworozi, bahisemo kububakira ikusanyirizo ry’amata rigizwe n’iguriro ry’imiti, ibikoresho byo kuzajya babikamo amata na laboratwari yo kuzajya bapimiramo amatungo yabo mu gihe yarwaye.

Alphonsine Mutuyimana, umunyamuryango wa koperative Zirakamwa, atangaza iri kusanyirizo ryakemuye ibibazo byinshi kuko batongeye guhangayika bibaza aho bagurira imiti y’amatungo kuko babonye umuveterineri uhoraho.

Inzu ikoreramo ikaragiro rigezweho ariko bamwe mu baturage ntibaryitabira.
Inzu ikoreramo ikaragiro rigezweho ariko bamwe mu baturage ntibaryitabira.

Ubuyobozi bwa koperative Zirakamwa bufite abanyamuryango 269, inka zose boroye zikaba zitanga umusaruro ungana na litiro 1500 ku munsi, ngo mu gihe gishize nta soko bari bafite ry’uwo mukamo bitewe n’uko nta hantu hakirirwa amata bari bafite.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mushaka mwabareka kuko nubundi sishidikanya ko nubwo bayakwemera kuyazana batajya bayageza kwikusanyirizo atahumanye.

Hategekimana yanditse ku itariki ya: 31-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka