Ruhango: Inka umunani zimaze guhitanwa n’indwara y’Ubutaka

Kuva aho mu karere ka Ruhango hatangiriye kuvugwa indwara y’inka yitwa Ubutaka tariki 23/07/2012, inka zigera ku munani zimaze gupfa.

Inka zirindwi ni izo mu murenge wa Kinihira mu kagari ka Bweramvura, indi imwe ni iyo mu murenge wa Mwendo uhana imbibe ni uyu wa Kinihira.

Iyi ndwara y’ubutaka abaturage barimo gukeka ko yaba yaraturutse mu karere ka Karongi gahana imbibi n’iyi mirenge ya Ruhango; nk’uko bitangazwa na Uwimana Ernest umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinihira.

Uwimana avuga ko bafatanyije n’umukozi w’akarere ka Ruhango ushinzwe amatungo ngo batangiye igikorwa cyo gukingira amatungo kugira ngo inka zose zidafatwa n’iyi ndwara.

Mu murenge wa Kinihira n'uwa Mwendo habarirwa inka zenda kugera ku bihumbi 10.
Mu murenge wa Kinihira n’uwa Mwendo habarirwa inka zenda kugera ku bihumbi 10.

Kugeza ubu umuturage arasabwa kuba afite amafaranga 300 ku nka imwe kugira ngo ashobore gukingirirwa. Umurenge wa Kinihira n’uwa Mwendo habarirwa inka zikabakaba mu bihimbi 10.

Indwara y’Ubutaka ni indwara ikunze kwibasira amatungo y’inka, aho iyifata ikananirwa kurisha, igatengurwa umubiri, akava amaraso aturuka mu mazuru ndetse ikanabora ibice bimwe by’umubiri.

Abaturage barwaje iyi ndwara bavuga ko inka ifatwa nk’uyu munsi bukajya gucya yarangije gupfa.

Icyakora ubuyobozi buratanga ikizere cy’uko ubwo iyi ndwara yahagurukiwe nta nka y’umuturage iri bwongere gupfa. Bamwe mu baturage baribaza uko udafite amafaranga yo gukinziza inka ye biri bugende.

Eric Muvava

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka