Nyanza: Abafite ubumuga borojwe amatungo magufi kubera umuco bafite wo kwizigamira

Abafite ubumuga bo mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza bibumbiye mu itsinda ryiswe “Duteraninkunga” borojwe amatungo magufi n’umuryango VSO ubashimira ko bazigamira ejo hazaza habo bakirinda kurira kumara.

Iri tsinda rigizwe n’abafite ubumuga rya Kibilizi ryorojwe amatungo magufi arimo ihene n’ingurube nk’igihembo cy’uko bashoboye kwibumbira hamwe bakazigamira iminsi iri imbere babitsa mu bigo by’imali n’amabanki bibegereye.

Buri munyamuryango yorojwe.
Buri munyamuryango yorojwe.

Kuri uyu wa gatanu tariki 28/11/2014 ubwo bashyikirizwaga ayo matungo magufi bishimiye ko ibyo bakoze biri mu nyungu zabo banabihembewe bavuga ko n’ubusanzwe batazatezuka ku muco mwiza wo kwizigamira.

Zihabake Melard perezida w’iri tsinda yavuze ko abagize iri tsinda bibumbiye hamwe ari abantu bafite ubumuga ngo mu by’ukuri nta mikoro ahagije bari bafite ariko basanze kurya bakanibuka kwizigama ari iby’ingenzi ku buzima bw’ejo hazaza habo.

Yagize ati “Twizigama ntabwo ari uko twari twarenzwe cyangwa dufite byinshi kurusha abandi ahubwo twamenye akamaro ko kwizigama turabikora kuko burya ntawumenya uko ejo bizamera.”

Ku maso y'abatanze amatungo n'abayahawe hari ibyishimo bidasanzwe.
Ku maso y’abatanze amatungo n’abayahawe hari ibyishimo bidasanzwe.

Uyu perezida w’iri tsinda avuga ko kuba babiherewe igihembo ari bimwe mu byiza byo kwizigamira batangiye gukozamo imitwe y’intoki.

Ati “Aya matungo duhawe ni ubufasha bukomeye tubonye kuko azadufasha kwiteza imbere niyororoka kandi natwe tuzoroza abandi bikomeze bityo mu rugamba rwo gufashanya mu iterambere rirambye.”

Bamwe mu borojwe aya matungo magufi batangaje ko bazayafata neza kugeza abagejeje ku bworozi bw’inka bifuza kugeraho bakanywa amata ndetse bakabona ifumbire bifashisha mu buhinzi bwa kijyambere.

Umukorerabushake wa VSO ukorera mu karere ka Nyanza, Madamu Shirley Wainwright yishimiye cyane uburyo abafite ubumuga mu Rwanda bitabira gahunda yo gushyira hamwe hagamijwe ko biteza imbere ngo akaba ari naho bahera baharanira uburenganzira bwabo bw’ibanze.

Yavuze ko kwishyira hamwe kwabo ndetse bakanizigamira aribyo byatumye umuryango wa VSO uhitamo kubahemba amatungo magufi nk’ishimwe ry’uko bizigamiye bahereye kuri bike babashije kubona batabiririye kubimara.

Karabayinga Emmanuel umukozi w’akarere ka Nyanza ufite imibereho myiza y’abafite ubumuga mu nshingano ze yavuze ko ibi byakozwe mu rwego rwo kwita ku bafite ubumuga babashyigikira ndetse banabakangurira kwitabira ikoranabuhanga ryo kubitsa mu bigo by’imali n’amabanki.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka