
Hari hashize ukwezi kumwe Kigali Today itangaje ikibazo cy’abo bakongomani baturuka mu bice bya Biraya, bavugaga ko babujijwe kuza kugura inka muri iryo soko.
Birando Katongo umwe muri abo Bakongomani yavugaga ko batasobanuriwe impamvu bakumiriwe, ariko bagatunga agatoki urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri ako karere.
Agira ati “Urwego rw’abinjira n’abasohoka mu Rwanda niba bafite ikibazo ntibanatubwira impamvu ituma badufungira isoko! ntitukirya inyama. Bahora batubwira ngo bazadufungurira amaso yaheze mu kirere.”
Ku ruhande rw’u Rwanda naho ikibazo ku bacuruzi b’inyama z’inka cyari gitangiye gutera impungenge aborozi b’inka zibagwa, nk’uko uwitwa Nzanywayimana Pascal yabivuze.
Ati “Uyu munsi nahombye ibihumbi 100Frw mu nka eshatu. Birasaba ko Leta y’u Rwanda ikomorera Abakongomani bakagaruka ijana ku ijana.”
Aho Kigali Today isubiriyeyo kuri uyu wa Kane tariki 8 Ugushyingo 2018, yasanze Abakongomani bongeye kwemererwa kuza kugura inka muri iryo soko.

Abakongomani n’Abanyarwanda bose bishimiye icyo cyemezo bemeza ko ubucuruzi bwongeye kumera neza nyuma y’ukwezi bwari butangiye kuzahara.
Uwitwa Nyiramana Julienne ati “Ubu inka zacu twazanye mu isoko ziri kubona amafaranga. Nibareke Abakongomani baze ni bo batugurira amatungo.”
Umuryango uharanira kubaka amahoro arambye mu karere k’ibiyaga bigari "La benevolencia" ni wo wagize uruhare mu gukemura icyo kibazo, ihuza abayobozi b’ibihugu byombi, nk’uko Pasiteri King Ngoma umukozi w’uwo muryango yabitangaje.
Kamali Aime Fabien ubuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, asobanura ko hari Abakongomani bakoreshaga inzira zitemewe baza kugura inka mu Rwanda.
Ati “Bashakaga guca mu inzira zitari zo, ariko nibaze bace ku mupaka bisanzwe.”
Yavuze ko ubundi amabwiriza agena ko umucuruzi uje kugura inka anyura ku mupaka, ariko inka yaguze ikanyuzwa mu nzira y’amazi.
Isoko ry’inka rya Rugali risanzwe rihahirwamo n’Abakongomani, kuko 2/3 by’inka zigurishirizwamo zigurwa n’Abakongomani.
Ku munsi isoko ryaremye rishobora kugurishirizwamo inka zisaga 700 zaturutse mu turere ari two Nyamasheke, Karongi na Rusizi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|