Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, atangaza ko ibi byuzi biri gutunganywa ku buso bungana na hegitari eshanu biri gukorwa hagati y’umurenge wa Gasaka ndetse n’uwa Kamegeri, bikazahabwa amakoperative y’abaturage akaba ariyo azajya abicunga akanabibyaza umusaruro.

Imirimo yo gutunganya ibi byuzi igeze ku musozo naho mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka wa 2013 bakaba bazaba bateyemo amafi.
Abaturage bazorora aya mafi bazajya bayafungura mu miryango yabo maze bagasagurira isoko, kandi ikibazo cy’isoko ntikizabaho kuko hari amahoteri n’amaresitora akeneye amafi, kandi ngo no hanze y’akarere bibaye ngombwa bajya kuyagurishayo.

Ubu bworozi bw’amafi ni igice kimwe cy’umushinga uzamara imyaka itanu ukubiyemo ubworozi bw’amafi, ubworozi bw’amagweja atanga ubudodo ndetse n’ubworozi bw’inkoko, byose bizegurirwa abaturage.
Umuyobozi w’akarere ati “Ntabwo byubakwa ngo bibe iby’akarere cyangwa iby’Abanyakoreya ahubwo ni iby’abaturage ubu ngubu bamaze no gutoranywa, bari kugenda bahugurwa kugira ngo bazabashe kubicunga”.

Mugisha akomeza atangaza ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi kugira ngo bizabashe kuba ibikorwa birambye kandi bibagirire akamaro.
Kugeza ubu inzu zizakoreshwa haba mu biro, mu bworozi bw’inkoko, ahazajya habikwa umusaruro ukomoka ku mafi ndetse n’ukomoka ku nkoko zamaze kuzura.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|