Nyagatare: Izuba ryinshi n’ubushobozi buke byatumye amabwiriza yo kororera mu biraro atubahirizwa
Bamwe mu borozi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko izuba ryacanye igihe kinini n’ubushobozi buke, byatumye batabasha kubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ajyanye n’imikoreshereze y’inzuri aho basabwa gushyira inka mu kiraro bagahinga 70% by’inzuri ahandi hasigaye hakajya ibikorwaremezo by’ubworozi.
Tariki ya 02 Nzeri 2024, nibwo abatarubahirije aya mabwiriza bagombaga gutangira guhanwa kuko byavugwaga ko inka batazasanga mu kiraro izafatwa nk’iyazerereye.
Akarere ka Nyagatare niko kabarizwamo inzuri nyinshi n’inka nyinshi kandi aborozi bari biyemeje kubahiriza aya mabwiriza uko yakabaye ariko ugeze mu nzuri imvugo ntiyabaye ingiro gusa ngo hari impamvu.
Kazungu William na Gatera William, aborozi mu Murenge wa Rwimiyaga, bavuga ko impamvu aya mabwiriza atubahirijwe byatewe n’izuba ryinshi ryavuye igihe kirekire ku buryo batari kubona uko bahinga.
Umwe ati “Imbogamizi yabayemo ni iri izuba ryatse igihe kinini naho ubundi gahunda turayizi. Imvura itangiye kugwa ejo bundi, ubwo yabonetse turabikora.”
Undi mworozi mu Kagari ka Kirebe Umurenge wa Rwimiyaga, wifuje ko amazina ye atatangazwa avuga ko gahunda batayanze ariko nanone inka zitarya amasinde, ahubwo bagomba kubanza bakabona ubwatsi bwinshi mu buhunikiro noneho bakabona guhinga.
Yagize ati “Twaratangiye tugenda twongera ubuhinge, tuzagenda tubikora buhoro buhoro ariko ntiwahinga urwuri rwose icyarimwe udafite ubwatsi bwinshi mu buhunikiro kuko ubikoze gutyo inka zashira.”
Uretse Umurenge wa Rwimiyaga, Kigali Today, yaganiriye n’aborozi bo mu yindi Mirenge cyane uwa Karangazi, bigaragarira amaso ko inka zirisha mu nzuri ndetse n’uwagerageje guhinga ni ku buso buto.
Umuyobozi w’ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Nyagatare, Kayitare Godffrey, avuga ko aborozi batangiye gushyira mu bikorwa ibijyanye no guhinga inzuri ariko nanone bikorwa bijyanye n’ubushobozi bwa buri wese, ariko bakaba bizeye ko mu gihe batangiye kubona nkunganire mu kubaka ibikorwaremezo by’ubworozi iyi gahunda izihuta.
Ati “Umuntu arakora bijyanye n’ubushobozi bwe ariko tunategereje nkunganire tugiye kubona mu mpera z’uyu mwaka. Urumva tuzabona imashini zisya ubwatsi, amahema afata amazi, hangari zo kubikamo ubwatsi, ibiraro, moto za rifani n’ibindi bitandukanye. Sinavuga rero ko ntakirakorwa kuko abantu babyumva kandi babishaka.”
Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe Ubworozi, Ngirinshuti Fabien, avuga ko mu rwego rwo kubahiriza aya mabwiriza ajyanye no kororera mu biraro, hamaze kubakwa ibigera kuri 300.
Mugenzi we ushinzwe Ubuhinzi, Mutabaruka Fulgence, avuga ko gahunda ihari ariko kuyishyira mu bikorwa atari ako kanya gusa akavuga ko guhinga inzuri ku kigero cya 70% bimaze gukorwa ku kigero cya 58%.
Ati “Igihari ni uko gahunda ihari ariko kuyishyira mu bikorwa ari buhoro buhoro (Process) atari ako kanya. Gusa guhinga inzuri bigeze kuri 58% hafi 60%.”
Mu nama yo kuwa 10 Nzeri 2023, yahuje Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’aborozi bo mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe muri Nzeri 2023, hemejwe ko mu gihe cy’umwaka umwe gusa abafite inzuri bagomba kororera inka mu biraro, inzuri zigahingwa kuri 70% naho ubutaka busigaye bugashyirwaho ibikorwaremezo by’ubworozi.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yavugaga ko kororera mu biraro, bizatuma haboneka ubutaka bunini bwo guhinga, umusaruro w’ubuhinzi ube mwinshi ndetse n’ibisigazwa by’imyaka bibe ibiryo by’inka, umukamo wiyongere.
Uwari Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi icyo gihe, Dr Musafiri Ildephonse, yagize ati “Ni igihe cyo kugira ngo turebe ko twabona ibindi bitunga Abanyarwanda, ibiryo ndetse n’amata akiyongera kuko ziba zafashwe neza mu kiraro. Ya 30% yubakweho ibiraro n’ibindi bikorwa remezo bituma inka zoga, zikora siporo hanyuma 70% hasigaye hahingwe ibihingwa noneho ibisigazwa byabyo bitunge amatungo.”
Mu bihingwa byagombaga kwibandwaho ni ibigori, ibishyimbo na soya bisimburanwa mu murima.
Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ushinzwe Ubworozi, Dr Solange Uwituze, yavuze ko gushyira inka mu kiraro bigomba kuba byakozwe mu gihe cy’umwaka umwe, hanyuma inka izasangwa hanze ifatwe nk’iyazerereye nyirayo afatirwe ibihano.
Yagize ati “Ingamba twumva nk’abatekinisiye ni uko amatungo yose ajya mu kiraro (zero grazing), iyo basanga itari mu kiraro, igafatirwa ibyemezo.”
Muri aya mabwiriza kandi yateganyaga ko umuntu ufite ubutaka bwagenewe ubworozi adashoboye kububyaza umusaruro ukwiye, ashobora kubwatisha undi muntu ufite ubushobozi bwo kububyaza umusaruro.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavugaga ko impamvu bashyira amategeko ku butaka bwagenewe ubuhinzi n’ubworozi, ari ukugira ngo baburinde bukoreshwe neza hagamijwe gutunga Abanyarwanda bagenda biyongera uko imyaka iza.
Ohereza igitekerezo
|
guhinga 70% cg 30%? ahubwo mutubwire ibifitiye inyungu aborozi ni ibihe? muhinge n’ubwatsi bw’inka nabwo ni igihingwa. murakoze