Nyagatare: Hongeye kugaragara indwara y’uburenge

Aborozi bo mu Karere ka Nyagatare bafite impungenge kubera ikibazo cy’indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu nka zabo.

Nta nka izongera kurenga urwuri muri Nyagatare
Nta nka izongera kurenga urwuri muri Nyagatare

Kuri ubu ubwo burenge bwageze mu nka z’umworozi witwa Rusakuma Wilson utuye mu murenge wa Nyagatare.

Uyu mworozi avuga ko inka ze zatangiye kurwara ubwo imvura yatangiraga kugwa ariko ntiyamenya ko ari uburenge. Akibimenya ngo yahise abimenyesha ikigo cy’igihugu gishizwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB).

Agira ati “Rwose sinzi ukuntu bwaje ariko ndakeka izo nakuye i Gabiro mu kwezi kwa cyenda yenda virusi yabwo yarazigumyemo, igihe cyagera zikongera kurwara naho nta nka nakuye ahandi ngo nyizane.”

Akomeza avuga ko mu rwuri yororeramo inka amaze gukuramo inka 13 kugira ngo zitandukaza izindi. Ubu asigaranyemo inka 45.

Dr Zimurinda Justin umukozi wa RAB ushinzwe ubworozi mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko hari aborozi batigize bakingiza inka zabo ubwo zari mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro.

Agira ati “Hari aborozi batigeze bakingiza inka zikiri mu kigo hanyuma igihe izindi zatahaga bo bakomeza kwihishamo nyuma baza kuvamo ari nabo bazanye uburenge.”

Akomeza avuga ko nyuma yo kubona ko uburenge bwagarutse bagiye gukomeza kugenzura aho bwagaragaye bityo inka bugaragayeho yose ikurwe mu zindi.

Avuga ko kandi amasoko y’amatungo n’ingendo zayo byahagaritswe kugira ngo indwara ikumirirwe hamwe.

Abafite inzuri batangiye kuzizitira
Abafite inzuri batangiye kuzizitira

Agace ka Marongero na Rugendo hashyizweho amahema arimo umuti. Uwo muti niwo abantu n’amatungo bazajya babanza gukandagiramo kugira ngo udukoko dutera uburenge dupfe.

Indwara y’uburenge yaherukaga kugaragara mu turere twa Nyagatare na Gatsibo muri Gicurasi 2017 ku nka zari ziri mu kigo cya gisirikare cya Gabiro.

Icyo gihe inka 105 zakuwe mu bworozi iziri mu kigo zose zifungirwamo ziravurwa ndetse ziranakingirwa zisohokamo muri Nzeli 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka