Nyagatare: Barasaba uburenganzira bwo kubaga kandi haratangajwe akato

Abakora umwuga wo gucuruza inyama bo mu mujyi wa Nyagatare barasaba ko bakwemererwa kubaga inka zabo bemeza ko akato kazisanze mu ibagiro, ariko abashinzwe ubuvuzi bw’amatungo batangaza ko iki cyifuzo cyabo kitakwemerwa mu gihe batagaragaza ibyangombwa by’izo nka n’igihe zagereye mu ibagiro.

Nyuma y’aho hagaragariye indwara y’uburenge mu murenge ya Musheli wo mu karere ka Nyagatare, hafashwe icyemezo cyo guhagarika ubucuruzi bw’inyama ndetse n’ingendo z’amatungo afite ibinono mu murenge wagaragayemo iyo ndwara n’ihana imbibe nawo harimo n’uwa Nyagatare.

Iki cyemezo ariko ngo cyafashwe hari abacuruzi bamaze kugeza amatungo yagombaga kubagwa mu ibagiro rya Nyagatare nk’uko byatangajwe na Safari Francis ushinzwe ubworozi mu murenge wa Nyagatare.

Yemeza ko izi nka azizi neza kandi ko hatangajwe akato ku murenge we mu gihe zari zitegerejwe kubagwa. Gusa ariko nanone uyu muveterineri avuga ko bo nk’umurenge batabona igisubizo kuri izo nka ari nayo mpamvu babimenyesheje akarere kugira ngo nako kabigeze ku nzego zisumbuye zafasha ba nyirazo kugira ngo zitagwa mu ibagiro.

Igihombo gishobora guturuka ku kuba izo nka zaraheze mu ibagiro zitarisha dore ko nta rwuri ruhari nicyo gihangayikishije banyirazo bo bifuza ko bahabwa uburenganzira bwo kuzibaga; nk’uko biusobanurwa na Rudahunga Ladislas umwe mu bakora umwuga wo kubaga.

Ngo kuba atarahawe urupapuro rw’inzira kugira ngo azijyane mu rwuri rwe bakabaretse akabaga nyuma bagakurikiza gahunda y’akato ku nyama. Iki cyifuzo cyabo ariko ngo nta gaciro cyahabwa mu gihe batagaragaza ibyangombwa by’izo nka n’aho zaturutse.

Doctor Zimurinda Justin ushinzwe gukumira indwara z’ibyorezo mu ntara y’Uburasirazuba, mu kigo nyarwanda gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), yemeza ko banyiri izo nka babashije kugaragaza urupapuro rwa veterineri rwemerera umucuruzi kurongora inka, kugaragaza aho zaguzwe n’igihe zaguriwe byashoboka ko bakwemererwa kuzibaga.

Nubwo uyu muyobozi yemeza ko ba nyir’inka batagaragaza ibyangombwa by’inka zabo kugira ngo bafashwe bo bavuga ko batanze kubigaragaza kuko babifite kandi ngo biteguye no guhanwa mu gihe bigaragaye ko izi nka zahageze mu buryo butemewe n’amategeko.

Inka abacuruzi bemeza ko zahageze mbere yo kuwa 26 Ugushyingo ubwo hashyirwagaho akato mu murenge wa Nyagatare ni 10, ibimasa 9 n’imbyeyi 1. Nk’uko byemezwa na banyirazo ngo zimwe zaguzwe mu isoko riheruka rya Ryabega mu murenge wa Nyagatare izindi zivanwa mu baturage atari mu isoko.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka