Nyagatare: Aborozi baributswa gukaraba intoki mbere yo gukama

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko isuku mbere yo gukama, irinda indwara nyinshi zirimo n’icyorezo cya Coronavirus gihangayikishije isi muri rusange, n’u Rwanda by’umwihariko.

Aborozi basabwa buri gihe kugira isuku mu gukama kugira ngo hirindwe indwara
Aborozi basabwa buri gihe kugira isuku mu gukama kugira ngo hirindwe indwara

Umuyobozi wa Koperative ‘Nyagatare Dairy Marketing’ Hodari Hillary, we avuga ko ’ubwo nta mabwiriza bari bahabwa ajyanye no kwirinda indwara ya Coronovirus mu mata, ariko akeka ko umukamyi yabanje gukaraba intoki ntiyegere icyansi bitatera ikibazo.

Ikindi ni uko mbere y’uko amata ahabwa umukiriya, abanza gukonjeshwa kuburyo udukoko dupfa.

Ati “Aborozi barabizi neza ko mbere yo gukama babanza gukaraba intoki. Keretse umuntu ufite ikibazo, naho yakarabye nkeka nta kibazo byatera, keretse nanone yegereye icyansi ariko nanone afite ikibazo”.

Hodari Hillary, ni we mworozi wenyine mu Karere ka Nyagatare wakamaga akoresheje imashini, uretse ko ngo muri iyi minsi afite ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi.

Avuga ko hakoreshwa imashini cyangwa amaboko mu gukama byose bisaba ko umuntu abanza gukaraba intoki.

Agira ati “Imashini yenda yafasha mu kwirinda kurusha gukamisha amaboko kuko yo amata anyura mu matiyo. Ariko nkeka umuntu yakarabye mbere yo gukama byose nta cyo byatera. Ikindi buriya amata yageze ku ikaragiro tuyatanga ari uko abanje gukonjeshwa ku buryo udukoko tuba twapfuye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu, Rurangwa Steven, avuga ko mu bukangurambaga bakora mu bayobozi b’amakusanyirizo y’amata buri gihe, babasaba gutoza aborozi kubanza gukaraba intoki ndetse no koza amabere y’inka mbere yo gukama, kuko bishobora gufasha mu kwirinda indwara nyinshi.

Ati “Kwirinda indwara nyinshi uretse na Coronavirus bisaba isuku, ni bwo bukangurambaga dukora buri gihe dusaba abayobozi b’amakusanyirizo y’amata gutoza aborozi kubanza gukaraba no koza amabere y’inka mbere yo gukama kuko birinda indwara nyinshi”.

Akarere ka Nyagatare nk’akabarirwamo inka nyinshi, ku munsi haboneka umukamo wa litiro ibihumbi 97 anyuzwa ku makusanyirizo.

Uruganda Inyange nk’umuguzi w’amata, ku munsi rwakira litiro ibihumbi 27, andi asigaye agacuruzwa mu bandi bakiriya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka