Nyagatare: Aborozi baravuga ko amata agemurwa ku makusanyirizo yagabanutse

Umuyobozi w’ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Nyagatare Gashumba Gahiga avuga ko muri iyi minsi amata agera ku makusanyirizo yagabanutse bitewe ahanini n’ibiza ndetse n’izuba ryinshi.

Ku wa Kabiri tariki 04 Kanama 2020 ku makusanyirizo y’amata 15 abarizwa mu Karere ka Nyagatare bakiriye amata angana na litiro ibihumbi 38,011, litiro 4,106 zigurishwa abaturage naho 35,376 zigemurwa ku ruganda Savannah ishami ry’uruganda Inyange riri i Nyagatare.

Nyamara mu kwezi kwa Kane amata yageraga ku makusanyirizo yarengaga litiro ibihumbi 85.

Gashumba Gahiga uyobora ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Nyagatare avuga ko igabanuka ry’umukamo ryaturutse ku biza ndetse n’izuba ryinshi.

Ati “Umukamo wagabanutse kubera impamvu nyinshi ariko iz’ingenzi ni izuba ryinshi ndetse n’ibiza kuko hari inzuri z’aborozi zarengewe n’amazi.

Gashumba Gahiga avuga ko hari icyizere ko umukamo utazagabanuka cyane ugereranyije n’imyaka yabanjirije uyu kuko aborozi bamenye guhunika ubwatsi no kugabura ibisigazwa by’imyaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rurangwa Steven, avuga ko bifuza ko umwaka utaha mu gihe cy’impeshyi amata atazongera kujya munsi ya litiro ibihumbi 60.

Ibi ngo bizagerwaho hongerewe ubuso buhingwaho ubwatsi, kugabanya ingendo z’amatungo no kuyavura neza. Asaba aborozi korora kinyamwuga bagamije inyungu, bagateganyiriza amatungo ibizayatunga mu gihe cy’impeshyi.

Agira ati “Aborozi bakwiye korora kinyamwuga bagamije gusagurira isoko aho bidusaba ubukangurambaga kugira ngo borore izijyanye n’ubuso bw’inzuri bafite kandi ikindi bagateganyiriza izuba bagahinga ubwatsi n’amazi hafi inka ntizikore urugendo.”

Umuyobozi w’ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Nyagatare avuga ko kugabanuka kw’amata yakirwa ku makusanyirizo na none biterwa n’uko abaturage bamenye kuyanywa.

Ati “Leta itangiye guha abaturage ku buntu, benshi barayanyoye barayamenyera, iyi gahunda ihagaze benshi batangiye kuyagura. Kubera ko abayashaka ari benshi igiciro mu giturage cyarazamutse ubu kiri hagati y’amafaranga 250 na 300 kuri litiro imwe. Umworozi rero ahitamo kugurisha amata ku baturage kuko batanga amafaranga menshi ugereranyije n’amafaranga 200 atangwa ku makusanyirizo.”

Ngoboka Innocent uyobora koperative Muvumba Zirakamwa avuga ko ku itariki ya 04 Kanama 2020 bakiriye litiro 693, bagurisha litiro 243 ku baturage, litiro 450 baba ari zo bagemura ku ruganda Savannah.

Avuga ko uyu mukamo utajyanye n’uboneka ahubwo aborozi benshi bahitamo kuyagurisha ku baturage aho kuyazana ku ikusanyirizo.

Ati “Twebwe twamaze no kwandikira umurenge ngo udufashe aborozi bazane amata ku ikusanyirizo kuko ubu abenshi babonye isoko mu baturage kandi babagurira kuri menshi biranumvikana. Gusa bikomeje gutya twagera igihe dufunga imiryango kuko uko aba make ntitwabasha guhemba abakozi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko kuba amakusanyirizo abura amata ahubwo akagurishwa mu baturage ntacyo bitwaye.

Avuga ko byaba byiza abaturage banyoye amata bakagira ubuzima bwiza ahubwo hakwiye kurebwa ubuziranenge bwayo.

Agira ati “Icyo tureba ni imibereho myiza y’umuturage ahubwo ikibazo twakurikirana ayo mata badakura ku makusanyirizo afite ubuziranenge, umuntu ufite icyuma kibikwamo amata (Cooler) akwiye kuba afite ibikoresho bipima amata kugira ngo atange amata yujuje ubuziranenge.”

Ubundi amasezerano ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Nyagatare rifitanye n’uruganda Inyange ni uko rugomba kubona litiro ibihumbi 50 z’amata ku munsi mu gihe cy’imvura naho mu gihe cy’impeshyi ntajye munsi ya litiro ibihumbi 25.

Gashumba Gahiga uyobora ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Nyagatare avuga ko afite icyizere ko atazajya munsi ya litiro ibihumbi 30 ku musi kuko igihe cy’izuba kiri hafi kurangira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntuye mu karere ka nyagatare umurenge was rwempasha akagari ryeru umudugudu ryeru dufite ikibazo cya amazi mabi tuvoma dukeneye ubuvugizi bwawe tuvoma amazi yumugezi wumuyanja nimabicyane adutera inzoka za tifoyide kubera imyanda myinshi ivuriro rya kamwezi ibugande aho uturuka bamenamo urakozekudutambukiriza iyi nkuru abayozi uzabatumbwirire ko babaye baduhaye na nayikondo baba bakoze

Nitwa theoneste yanditse ku itariki ya: 6-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka