Nyagatare: Aborozi bahigiye kugura inka zitanga umukamo

Aborozi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko kuba igiciro cy’amata kiyongereye kikava ku mafaranga 300 kikagera kuri 400 bagiye kuvugurura ubworozi bwabo bagashaka inka zitanga umukamo.

Aborozi biyemeje kuva ku nka zidatanga umukamo bakagura iza kijyambere zizashyirwa mu biraro
Aborozi biyemeje kuva ku nka zidatanga umukamo bakagura iza kijyambere zizashyirwa mu biraro

Kuwa kabiri tariki ya 09 Nyakanga 2024, nibwo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM, yatangaje ibiciro bishya by’amata aho umworozi ugejeje amata ku ikusanyirizo azajya ahabwa amafaranga 400 kuri litiro imwe naho igiciro cy’amata ku ikusanyirizo kikaba amafaranga 432.

Umworozi wo mu Murenge wa Musheri, Gatoto Robert, avuga ko bashimishijwe n’iki giciro kuko ubundi icyari gihari kitari kijyanye n’ibyo bashoraga mu bworozi.

Avuga ko ubwo igiciro kizamutse bagiye guhindura byinshi bahereye ku mabwiriza ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ateganya guhinga inzuri kuri 70% ahasigaye hakaba aho ibiraro by’inka, gushyira inka mu bwishingizi n’ibindi.

Igikomeye ariko ngo bagiye gushyira imbaraga mu gushaka inka zitanga umukamo kugira ngo haboneke umukamo mwinshi.

Ati “Ntabwo wagura inka ya miliyoni n’igice cyangwa ebyiri ngo ugurishe amata kuri 300Frws ntabwo iyo nka yabaho niyo mpamvu zadupfanaga kubera amafaranga macye yazivagamo ariko ubu tugiye gushora dushake inka zitanga umukamo mwishi kuko amata yabonye igiciro cyiza.”

Miganda William, nawe avuga ko ubundi igiciro cyari kiriho cyacaga intege aborozi bityo ntibite ku bworozi no gushaka inka zitanga umukamo.

Avuga ko ubu bagiye kurushanwa mu gukama amata menshi kuko bagiye kuzishyira mu biraro bakazihingira ubwatsi.

Yagize ati “Tugiye kororera mu biraro tunahinge ubwatsi ndetse tugure n’imashini ibusya kugira ngo inka zirusheho gutubura umukamo.”

Aborozi kandi bashimira ubuyobozi kuba bwarabonye ko igiciro cy’amata kiri hasi bukakizamura. Mu mwaka wa mwaka wa 2017, mu Karere ka Nyagatare habonekaga amata litiro miliyoni 10, umwaka wa 2023 hakaba harabonetse litiro miliyoni 40. Igiciro cy’amata kiyongereye mu gihe hashize igihe gito uruganda rutunganya amata y’ifu rwubatswe mu Karere ka Nyagatare, rutangiye gukora aho biteganywa ko ruzajya rwakira litiro 650,000 ku munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka