Nyagatare: Aborozi bagiye guhabwa imbuto y’ubwatsi bw’amatungo ku buntu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buratangaza ko aborozi bagiye gutangira guhabwa imbuto y’ubwatsi bw’amatungo ku buntu, ariko bukanasaba aborozi kubutera ku bwinshi kugira ngo abakeneye imbuto bayibone bitabagoye.

Aborozi bagiye guhabwa imbuto y'ubwatsi bw'amatungo ku buntu
Aborozi bagiye guhabwa imbuto y’ubwatsi bw’amatungo ku buntu

Byatangajwe ku wa Gatatu tariki ya 05 Ukwakira 2022, ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga ry’ubwatsi 2023 A, igikorwa cyabereye mu Kagari ka Nyamiyonga Umurenge wa Musheri.

Hatewe imbuto ya Cloris Guyana ku buso bwa hegitari imwe n’igice. Ubusanzwe ikilo cy’iyi mbuto kikaba cyaguraga Amafaranga y’u Rwanda 12,000 aborozi bakaba batarahwemye gusaba ko habamo nkunganire.

Ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga ry’ubwatsi 2021 A, Rusagara Damien, umworozi mu Murenge wa Katabagemu yabwiye Kigali Today ko kugira ngo ubwatsi buterwe ku bwinshi, hakenewe Nkunganire ya Leta ariko n’ubukangurambaga bukarushaho gukorwa.

Ati “Buriya bwatsi bw’amatungo burahenze, hakenewe ikintu cya Nkunganire kugira ngo abaturage barusheho kubona imbuto yabwo, ariko noneho hakiyongeraho n’ikintu cyo kugira ngo abaturage bitabire ku bwinshi kubuhinga”.

Umurenge wa Musheri by’umwihariko Nyamiyonga ahatangirijwe icyo gikorwa, aborozi baho ntibakozwaga ibyo gutera ubwatsi kubera ko ngo byaba ari ukwangiza urwuri no kuba ngo budatanga amata ameze neza.

Umwe yagize ati “Twumvaga ko guhinga mu rwuri ari ukurwangiza kandi kubera ko twifitiye ubwatsi uretse igihe cy’izuba, twumvaga atari ngombwa kubuhinga cyane ko n’amata yabwo aba atameze nk’ay’ubwatsi bw’umwimerere.”

Ariko nanone ngo kubera ingaruka z’izuba batangiye guhura na zo inka zigasonza, biyemeje guhinga ubwatsi ku bwinshi.

Mu nama yahuje aborozi n’abafite aho bahuriye n’ubworozi ndetse na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu cyumweru gishize, aborozi bifuje ko imbuto y’ubwatsi yaboneka ku bwinshi kuko byafasha mu gihe havuye izuba ryinshi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague, avuga ko mu rwego rwo gufasha aborozi kubona imbuto y’ubwatsi, ubu bazajya bayikura ku makusanyirizo y’amata kandi bakayihabwa ku buntu, mu gihe mbere yagurwaga.

Yagize ati “Ubu imbuto ntimuzongera kuyigura muzajya muyisanga ku makusanyirizo y’amata, icyo tubasaba ni ukuyihinga ku bwinshi kugira ngo n’abandi bazayikenera bayibone bitabagoye.”

Aborozi bamenye akamaro ko guhinga ubwatsi bw'amatungo
Aborozi bamenye akamaro ko guhinga ubwatsi bw’amatungo

Hazatangwa ibiro 2000 bya cloris gayana ku buntu (bwiyongera ku busanzwe, ababutubura bazatanga imbuto kuri bagenzi babo). Intego ni uko ubwatsi buzaterwa nibura kuri hegitari 1000 miri iki gihembwe mu mirenge 8 irimo inzuri.

Byitezwe ko aba aribo bazayitubura ikazagera ku borozi benshi. Aba bakaba biyongera ku bandi borozi bari basanzwe batubura imbuto z’ubwatsi.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ivuga ko ubu imbuto y’ubwatsi igiye kuva kuri toni 500,000 yatangaga ikagera kuri miliyoni 4,000,000 ku mwaka.

Akarere ka Nyagatare kabarirwamo inka hafi 1/3 cy’iz’Igihugu cyose kuko gafite izirenga 400,000 mu gihe mu Gihugu cyose habarurwa izirenga gato 1,200,000 ariko nanone aborozi baho, bakanengwa umukamo mucye cyane igihe cy’izuba, kubera kutagaburira amatungo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka