Nyagatare: Abaturage ntibavuga rumwe na RAB ku gitera uburenge

Aborozi bo mu Mudugudu w’Akayange ka 2, Akagari ka Nyamirama, Umurenge wa Karangazi wo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko indwara y’uburenge iheruka kugaragara muri aka gace izanwa n’imbogo zikiri mu nzuri zabo.

Umudugudu w’Akayange ka 2 uhana imbibi na pariki y’Akagera. Incuro 4 zose guhera mu mwaka wa 2000, uburenge bwagaragaye mu Karere ka Nyagatare bwakomotse muri aka gace.

Umworozi utifuje ko amazina ye atangazwa yajyaga impaka n’abavuzi b’amatungo ku nkomoko y’uburenge bukunze kugaragara mu nka zabo. We yemeza ko inyamanswa z’imbogo zasigaye mu nzuri zabo ndetse n’izisenya uruzitiro zikagaruka mu giturage arizo zizana uburenge kuko ngo zitagira n’abazivura.

Uyu musaza yemeza ko uburenge buzanwa n'imbogo.
Uyu musaza yemeza ko uburenge buzanwa n’imbogo.

N’ubwo ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB), budahakana ko imbogo zishobora kwanduza inka uburenge, ariko na none bwemeza ko ahanini buterwa n’urujya n’uruza rw’amatungo.

Doctor Zimurinda Justin, umuyobozi wa RAB mu Ntara y’Uburasirazuba, avuga ko aka gace kari mu murongo uhuza Akarere ka Kirehe ndetse na Karushuga mu Murenge wa Rwimiyaga ngo hari abantu bakura inka muri Tanzaniya bakaza kuzihisha mu mudugudu w’Akayange ka 2 rimwe na rimwe zifite uburenge.

Inka zo muri Nyamirama ngo zaba ziterwa uburenge n'imbogo kuko bihorana.
Inka zo muri Nyamirama ngo zaba ziterwa uburenge n’imbogo kuko bihorana.

Zimurinda ariko avuga ko bagiye gukora ubushakashatsi bakareba ko uburenge bw’aka gace bushobora no kuba ari ubukomoka ku mbogo.

Ubu bushakashatsi ngo RAB izabufashwamo n’abarimu b’impuguke bo muri kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyagatare, mu gashami gashinzwe ubuvuzi bw’amatungo.

Mu kubukora ngo bazafata amaraso y’imbogo bayajyane kuyasuzuma habone kwemezwa ko koko uburenge bukunze kurangwa muri aka gace kegereye pariki y’Akagera bukomoka ku mbogo zikunze kwibera mu nzuri z’aborozi.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka