Nyabihu: Abanyekongo bahungishirije inka mu Bigogwe batijijwe ha 160 z’inzuri

Abanyecongo bahungishije inka zabo mu Rwanda bahawe gehitari 160 zo kuba baragiyeho inka zabo muri Gishwati, kandi bavuga ko babanye neza n’Abanyarwanda. Izi nzuri zahawe Abanyecongo ziri mu murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu.

Umwe mu Banyekongo waganiriye na Kigali Today yadutangarije ko bazanye inka zigera kuri 700 kandi ko mu byumweru bibiri bamaze mu Rwanda bashima uburyo bageze mu Rwanda bakakirwa neza kandi bakaba babanye neza n’Abanyarwanda.

Gusa impungenge aba Banyekongo bahuriraho ni uko ngo bahawe igihe gito cyo kuba bacumbikiwe n’inka zabo. Ukwezi kumwe bahawe ngo babe batekereza ku cyakorwa ngo ni guto kuko inka bafite zitaba zigurishijwe zose kandi n’umutekano wo mu gihugu cyabo ukaba ukiri mucye.

Aha hantu hagenewe guterwa ibiti hatijijwe Abanyecongo ngo babe baragiyemo inka bahunganye.
Aha hantu hagenewe guterwa ibiti hatijijwe Abanyecongo ngo babe baragiyemo inka bahunganye.

Kugeza ubu ikibazo kinini bibaza ni uburyo bazabigenza kuko barimo kugerageza kugurisha inka zabo ariko kubera ko ari nyinshi bakaba banafite impungenge ko ukwezi kwashira zigihari.

Aba Banyekongo bavuga ko baturutse mu duce twa Rumangabo ,Bunagana, Runyoni, Rugari n’ahandi. Bakaba barahungishije inka zabo,kubera ko ingabo za Congo zari zikomeje kuzirya.

Ku bijyanye n’imibereho yabo, bavuga ko bafite ikibazo cy’ibiribwa aho batunzwe n’amata bakama mu nka zabo.

Abanyarwanda batuye mu gace ka Gishwati bavuga ko babanye neza n’abo Banyekongo gusa ngo ikibazo kimwe gihari ni uko wenda inka zabo zakwanduzwa indwara runaka n’izo zavuye muri Congo cyangwa se sikazimiriramo bitewe nuko aho baragira henda guhura.

Uyu arimo gukama amata yo kunywa kuko ariyo abatunze.
Uyu arimo gukama amata yo kunywa kuko ariyo abatunze.

Kuri iki kibazo, ushinzwe ubworozi mu murenge wa Bigogwe, Kubwimana Joyeuse, avuga ko mbere ya byose inka zaturutse Congo zabanje gukingirwa indwara kandi babujije Abanyarwanda kwegereza inka zabo aho izo ziri.

Kuri ubu, inka zaturutse muri Congo zose zambaye amaherena y’umuhondo naho iz’Abanyarwanda zambaye asa n’icyatsi kandi zikaba zirisha ahantu hatandukanye.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka