Nigeria: Icyorezo gishya kimaze guhitana ingurube ibihumbi 300

Icyorezo cy’indwara y’ibicurane ifata ingurube cyadutse muri koperative yorora ingurube nyinshi mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Nigeria.

Ni inshuro ya mbere mu myaka 12 ishize iyi ndwara igira ubukana bukaze muri iki gihugu.

Uretse kuba iyi ndwara ifata n’andi matungo yo mu rugo, ngo ifata n’inyamaswa zo mu ishyamba.

Icyakora ku bw’amahirwe ikaba idafata abantu, nk’uko iyi nkuru ya BBC ibivuga.

Iyo ndwara ngo ishobora kwica ingurube mu masaha make nk’uko byemezwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima bw’inyamaswa.

Kuva iki cyorezo cyakwaduka muri Nigeria, ingurube zirenga ibihumbi 300 zimaze gupfa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka