Ngoma na Gicumbi barigiranaho uko bateza imbere ubuhinzi n’ubworozi

Akarere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba n’aka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, batangiye kugirana umubano wihariye ugamije kungurana ubumenyi buganisha ku kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.

Basangijwe ubumenyi ku mikorere y'amakusanyirizo y'amata
Basangijwe ubumenyi ku mikorere y’amakusanyirizo y’amata

Ni umubano watangiye ku wa Mbere tariki ya 19 Ukuboza 2022, ubwo aborozi bahagarariye abandi mu Tugari n’abashinzwe ubworozi mu Mirenge 88 bo mu Karere ka Ngoma barangajwe imbere n’Umuyobozi wungirije w’inama Njyanama y’aka Karere, Bushayija Francis, basuraga aborozi bo mu Karere ka Gicumbi kugira ngo babasangize ubumenyi bwo kongera umukamo w’amata.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, avuga ko uru rugendo shuri rwari rugamije kureba uko aborozi ba Gicumbi babigenza kugira ngo babone umukamo mwinshi w’amata mu gihe bafite inka nkeya kandi zororerwa mu biraro nk’i Ngoma.

Ati “Ubushakashatsi bugaragaza ko Akarere ka Gicumbi gafite umukamo mwinshi w’amata nyamara nta nka nyinshi bafite dore ko banororera mu biraro nkatwe. Twagiye kwiga no kureba uko babikora, uko bibumbiye mu makoperative, inka zabo bazigaburira gute, bazikorera isuku gute, ariko binajyanye n’umubano wihariye dushaka kugirana mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.”

Habayeho umwanya w'ibiganiro
Habayeho umwanya w’ibiganiro

Mapambano uyobora Ngoma yasobanuye ko batazakura inka i Gicumbi kuko zishobora kutihanganira ikirere cya Ngoma, ahubwo bagiye kwiga uko bakwita ku zabo nziza bafite kugira ngo zitange umusaruro.

Abitabiriye urwo rugendo shuri bo muri Ngoma biyemeje kwegera aborozi bakabigisha uko inka ifatwa n’uko igaburirwa indyo yuzuye kuko na yo iyo itabonye indyo yuzuye iragwingira.

Mapambano ati “Tuzibanda ku gutera ubwatsi buzana umukamo kuko twabonye ubwoko bune ndetse imbuto imwe twanayizanye, tugiye kuyitera ahantu ituburwe igere ku borozi benshi.”

Mu bizaba bikubiye muri uyu mubano wihariye w’utu turere, harimo ko aborozi ba Ngoma bazigishwa korora neza kugira ngo babone umukamo w’amata mwinshi ariko n’abahinzi ba Gicumbi bakigira ku ba Ngoma ubuhinzi buteye imbere cyane ubw’urutoki, inanasi n’ibigori.

Basuye umworozi ntangarugero
Basuye umworozi ntangarugero

Akarere ka Ngoma gafite inka zirenga 35,000 n’ikusanyirizo rimwe ry’amata n’andi makusanyirizo mato ane, aho bakira litiro 1,500 z’amata ku munsi hatabariwemo ayacurujwe muri resitora zitandukanye no mu dusantere tw’ubucuruzi n’ayanyowe na ba nyiri inka.

Barateganya kongera umukamo no kubaka andi makusanyirizo abiri. Ibi ngo nibigerwaho hazakurikiraho urugamba rwo gushishikariza aborozi kugemura amata yose ku makusanyirizo ku buryo abayakeneye ari ho bazajya bayakura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka