Mutendeli: Ubwisungane mu kuvuza amatungo bwafashije aborozi baciriritse

Aborozi bo mu Murenge wa Mutendeli biganjemo abahawe inka muri gahunda ya “Gira inka” barashima ko ubwisungane mu kuvuza amatungo (MUSA y’amatungo) bwatumye babasha kuvuza amatungo, ariko by’umwihariko bakemura ikibazo cyabagaho igihe inka inaniwe kubyara neza bikaba ngombwa ko bayibaga.

Aba borozi bavuga ko byagoraga umworozi cyane kubona ibihumbi 50 byasabwaga ngo inka bayibyaze ibazwe, ariko nyuma yo gushyiraho ubwisungane mu kuvuza inka zabo batanga ibihumbi 5 gusa.

Abahawe inka muri gahunda ya girinka bashima cyane iyi gahunda ya MUSA y’amatungo kuko yaje bakomerewe babuze amafaranga yo kuvuza inka dore ko zihabwa abatishoboye.

Mu buhamya bwatanzwe na bamwe mu bahawe inka bavuze ko urushinge rumwe baruguraga amafaranga agera ku gihumbi hatagiyemo imiti bityo ngo hakaba hari inka zarembaga habuze amafaranga izindi zigapfa.

Musabyemariya yahawe ibikoresho by'ubworozi kuko yabaye indashyikirwa akanitabira ubwisungane bwo kuvuza amatungo.
Musabyemariya yahawe ibikoresho by’ubworozi kuko yabaye indashyikirwa akanitabira ubwisungane bwo kuvuza amatungo.

Musabyemariya Jean D’Arc, umwe mu bamaze gutezwa imbere n’inka yahawe muri gahunda ya Giri nka, yagize ati “Kuvuza inka byaragoranaga cyane. Iyo twajyaga kuyivuza baducaga amafaranga menshi hakaba ubwo uyabuze inka ikaremba, hari naho zabaga zapfa. Ariko noneho kugera ubu ubwo turi muri mituweri, ubu biroroshye dutanga make kugera n’aho cesarienne utanga ibihumbi 5 kandi wakagombye kwishyura ibihumbi 50”.

Buri munyamuryango wa MUSA y’amatungo i Mutendeli atanga amafaranga ibihumbi bitatu ku mwaka, ariko akajya atanga andi 200 buri kwezi afasha mu koza izo nka. Inka zimaze gufatirwa ubu bwishingizi zigera ku 654 aho urwaje inka ivurwa agatanga 10%.

Mu myaka ine bamaze bakoresha ubu buryo bw’ubwisungane mu kuvuza amatungo ngo nta kibazo cyabaye cy’igihombo, kuko kugera ubu ngo mu isanduku bafitemo ibihumbi bigera kuri 200 kuri miliyoni zisaga enye bamaze gukoresha.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodice, ashima uburyo aba borozi bishatsemo ibisubizo none bakaba ari indashyikirwa babikesha igikorwa bakoze cyo kwisungana mu kuvuza amatungo yabo byatumye agira ubuzima bwiza.

Umwe mu babaye aba mbere mu kwitabira ubu bwisungabe wahawe ishimwe ririmo imiti n'igicuba.
Umwe mu babaye aba mbere mu kwitabira ubu bwisungabe wahawe ishimwe ririmo imiti n’igicuba.

Umuyobozi ushinzwe gahunda ya “Gira inka” mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Kagabo Andrew yashimye iyi gahunda yo kwisungana mu kuvuza amatungo maze avuga ko agiye gukora ubuvugizi kugira ngo iyo gahunda ibe yakwizwa hose mu gihugu.

Yagize ati “Indwara zibaho mu nka hari ubwo izo ndwara zifatirana umuntu mu bukene wenda nawe yararwaye ugasanga arivuje amafaranga yo kuvuza iyo nka arabuze, ariko hamwe n’iyi gahunda ya mitiweri y’amatungo ndabona ari nziza cyane kuko izafasha abakize n’abakene b’aborozi. Iyi Gahunda igiye gukorerwa ubuvugizi maze ibe yakwira hose mu gihugu”.

Umurenge wa Mutendeli niwo watoranijwe ku rwego rw’akarere ka Ngoma kuwa 16/01/2015 kuberamo ibirori byo kwitura ku bahawe inka na Perezida wa Repubulika muri gahunda ya Gira inka, hakaba hituwe inka zigera ku munani zihabwa abatishoboye ngo zibazamure.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mutuelle se sante y’amatungo ni gahunda nziza cyane isabwa kujya mu borozi bose kuko usanga itungo ryawe rishobora kurwara mu gihe utiteguye maze rikaba ryapfa kubera amikoro gusa iyo witeganyirije mu bwisungane usanga ntakibazo

zena yanditse ku itariki ya: 19-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka