Musanze: Batashye uruganda ruzaca akajagari mu gutunganya inyama z’ingurube

Mu Karere ka Musanze huzuye uruganda ruzajya rutunganya inyama z’ingurube hagamijwe kurushaho kuzongerera agaciro mu buryo bwubahirije ubuziranenge.

Urwo ruganda rwubatswe mu Kagari ka Rwambogo mu Murenge wa Musanze, ruzajya rutunganya inyama z’ingurube, ku buryo abazirya kimwe n’abakunzi b’ibizikomokaho nka sosiso, boulettes, filet, amavuta, bajya babibona byujuje ubuziranenge.

Abenshi mu baryi bazo, ngo bari bakeneye ahantu hajyanye n’igihe kandi habegereye zitunganyirizwa hajyanye n’igihe, kugira ngo bajye bazigura bizeye neza ubuziranenge bwazo.

Kamaliza Delphine agira ati: “Nkunda cyane Akabenzi(inyama z’ingurube) cyane ariko najyaga nzirya nikandagira kubera ukuntu ntabaga nizeye aho zabagiwe n’uburyo zabazwemo, izo mpungege zigatuma iwanjye tutazirya kenshi nk’uko tubyifuza. Kuba batwegereje uruganda ruzajya ruzitunganya hamwe n’ibizikomokaho, ubu noneho bigiye kutworohera kujya tuzifungura buri uko tubyifuje, kuko zizaba zitunganyijwe mu buryo buboneye”.

Bamwe mu borozi n’abakora umwuga wo kubaga inyama z’ingurube, bavuga ko kugeza ubu hakigaragara abamamyi bazibagira ku gasozi no mu bihuru n’ubundi buryo bwa gakondo kandi zitanabanje gupimwa. Ibi bikaba bikomeje gusiga isura mbi no gutesha agaciro umusaruro ukomoka ku bworozi bw’ingurube hamwe na hamwe kubera kuzikemanga ugasanga banga no kuzirya atari uko batazishoboye, ahubwo ari ukwanga ko zabagiraho ingaruka.

Jean Marie Simbibona ukuriye Uruganda A-Z Pig Ltd, akaba n’umwe mu biyeguriye umwuga w’ubworozi bw’ingurube, ku bwe ngo kuba habonetse ahafatika ho gutunganyiriza inyama, ni intambwe nziza itewe mu kugabanya imbogamizi zabagaho.

Ni uruganda rusanze aborozi n'abakunzi b'inyama z'ingurube bari bakeneye ahajyanye n'igihe ho kuzitunganyiriza
Ni uruganda rusanze aborozi n’abakunzi b’inyama z’ingurube bari bakeneye ahajyanye n’igihe ho kuzitunganyiriza

Ati: “Ikibazo cy’ababuraga aho kugurira inyama z’ingurube zujuje ubuziranenge kimwe n’aborozi bababuraga isoko ry’ababagurira, bikabaviramo gufatiranwa n’abamamyi, kenshi wanasangaga babihererana bakabahenda byari bihangayikishije cyane. Nanone kandi hari aborozi baheruka borora ariko mu by’ukuri badasobanukiwe uburyo ibibuvamo byabagirira akamaro yaba mu mirire no mu buryo zongererwamo agaciro. Uru ruganda rero ruri ku rwego rwo kwagura agaciro k’inyama z’ingurube, ariko kandi no kongera imyumvire n’ubumenyi yaba ku borozi, ndetse n’abakorera umwuga wo kubaga mu mabagiro yo hirya no hino”.

Lucie Zigiriza, Umuyobozi w’Umushinga Feed The Future Orora Wihaze, ari na wo wateye inkunga umushinga wo kubaka urwo ruganda, avuga ko mu ntego bihaye harimo no gufasha aborozi, barimo n’abibanda ku bworozi bw’ingurube, kongera ibikomoka ku matungo no gutuma biboneka ku masoko bihagije kandi byujuje ubuziranenge.

Ati: “Abantu bifuza inyama z’ingurube byari ngombwa ko bagira ahantu haboneye bazigurira, hujuje ibisabwa mu bigendanye n’ibyo ikigo cy’ubuziranenge gisaba. Uruganda ubwarwo uburyo rwubatswemo, ibikoresho bakoresha birimo imashini zabugenewe mu gutunganya inyama no kuzibyazamo ibizikomokaho, ibyumba bizikonjesha n’ibyifashishwa mu kuzibika neza biri mu byo twibanzeho by’ibanze mu kunoza akazi bakora”.

“Usibye n’ibyo, twanabahaye ubumenyi bugamije kubafasha kumenya uko babikoresha cyangwa babitunganya mu buryo bwiza; ibyo bikazajya bibafasha kumenya uko inyama zigera ku isoko zujuje ubuziranenge”.

Bizeye ko ubuziranenge bw'inyama z'ingurube buziyongera
Bizeye ko ubuziranenge bw’inyama z’ingurube buziyongera

Mbabazi Antoinette, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ihiganwa no kurengera Umuguzi (RICA) mu Ishami rishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ajyanye no kwandika ibicuruzwa, agira ati: “Ni ingenzi kwita ku buziranenge bw’inyama z’ingurube n’ibizikomokaho kuko birinda abantu kuba bagira ingaruka zakomoka ku mwanda cyangwa indwara zishobora kuba ziri muri ayo matungo”.

Inyama z’ingurube zikungahaye ku ntungamubiri zifasha mu guhangana n’imirire mibi. Ku bw’ibyo Leta y’u Rwanda ikaba iteganya ko mu myaka iri imbere, ingano y’izo Abanyarwanda barya iziyongera ikagera nibura ku gipimo kiri hejuru ya 57% ugereranyije n’inyama zikomoka ku yandi matungo magufi.

Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa aborozi b’ingurube 72 bujuje ibisabwa mu gihe hari abandi 87 bari mu nzira yo kuzuza ibisabwa.

Uruganda rwuzuye rutwaye Miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda, rukaba rufite ubushobozi bw gutunganya ingurube 70 ku munsi, kandi kuba rutangiye gukora, aborozi b’ingurube babibona nk’amahirwe y’isoko ribafunguriwe no koroshya uruhererekane rw’ibikomoka ku bworozi bw’ingurube nk’uko Alexis Mbaraga Umuyobozi wungirije w’Ihuriro ry’Aborozi b’Ingurube mu Rwanda yabibwiye Kigali Today.

Abakunda ibikomoka ku nyama z'ingurube begerejwe aho bitunganyirizwa hujuje ubuziranenge
Abakunda ibikomoka ku nyama z’ingurube begerejwe aho bitunganyirizwa hujuje ubuziranenge
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Inyama z’inka i Musanze nazo zishakirwe uruganda ruzitunganya zigere ku isoko zuzuje ubuziranenge

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 29-09-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka