Musanze: Aborozi barishyuza uruganda ‘Burera Dairy’ umwenda wa Miliyoni zirindwi
Abagize Koperative yitwa ‘Ayera Dairy’ ikusanya Umukamo w’amata mu borozi bo mu Murenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, bavuga ko iterambere ryabo rikomeje kudindizwa n’umwenda w’amafaranga bamaze igihe bishyuza uruganda rwa Burera Dairy, ariko rukaba rutayabishyura; bakifuza ko rwabakura mu gihirahiro rukayabishyura kugira ngo bayifashishe mu bikorwa byabo.
Ayo mafaranga bavuga ko abarirwa muri Miliyoni zirindwi ni akomoka ku mukamo w’amata iyi Koperative yagiye igemurira uru ruganda rutunganya ibikomoka ku mata, ruherereye mu Karere ka Burera nk’uko bamwe mu banyamuryango babigarukaho.
Umwe muri bo ati: “Amafaranga natwe tuba twarateganyije kuyabyaza ibikorwa biteza imbere Koperative nk’abantu tucyiyubaka, tutaragera ahafatika twigeza, ariko rwose tubabazwa n’uko tutabigeraho kuko amezi yagiye ashira n’andi akiyongeraho, bigafata no mu mwaka dusaba uruganda kutwishyura kugeza ubu rukaba rutayaduha. Ubu kubona uko twishyura mituweri yewe no kugura amakayi y’abana cyangwa ngo tugire ikindi kintu twigezaho biratugora, mbese ugiye kureba iterambere ry’abanyamuryango hafi ya twese riracumbagira”.
Ni Koperative igizwe n’abanyamuryango 56 na bo borora inka, aho ifite ikusanyirizo ry’amata mu Murenge wa Shingiro, rifite ubushobozi bwo kwakira Litiro 3000 z’amata ku munsi; ariko kuri ubu ryakira umukamo uri hagati ya Litiro 1000 na 1500 ku munsi uturuka mu borozi bo mu gace riherereyemo.
Buri mworozi uhagemuye amata, abarirwa amafaranga 300 kuri Litiro imwe, hagakorwa igiteranyo cya Litiro yahagemuye mu gihe cy’iminsi irindwi, ni ukuvuga mu cyumweru kimwe Koperative ikamwishyura, yo igasigara itegereje kwishyurwa n’uruganda.
Umwe mu banyamuryango ati: “Aborozi batuzanira amata, tukabishyura natwe nka Koperative umukamo ukagemurwa ku ruganda ari na rwo ruba rugomba kutwishyura. Aho rero ni ho tugirira imbogamizi zo kwishyurwa macye macye na yo akatugeraho atinze ku buryo hari n’igihe kigera tukabura amafaranga twishyura aborozi baba batugemuriye amata, abatatwise abambuzi bo bagahitamo kwijyanira umukamo bakawugurisha abamamyi babishyura amafaranga y’ako kanya, noneho cya gihombo cyo kutishyurwa ku gihe kikiyongeraho no kubura umukamo uhagije kuko ba nyirawo baba bawijyaniye ahandi”.
Iki kibazo, mu minsi ishize bakibwiye itsinda ry’Abasenateri ryabasuye, muri gahunda yo kureba uko amakaoperative y’ubuhinzi n’ubworozi abayeho, abo basenateri babizeza ko bagiye kubakorera ubuvugizi.
Ubwo Senateri Mugisha Alexis na Senateri Bideri John Bonds basuraga Koperative Ayera Dairy, muri gahunda yo kureba imikorere yayo n’imbogamizi bagifite, abanyamuryango bayo bagaragaje uko uku kutishyurwa amafaranga byahungabanyije iterambere ryabo, hanyuma aba basenateri babizeza kubakorera ubuvugizi mu buyobozi no gusesengurira hamwe impamvu ituma uruganda rutabishyurira igihe, kugira ngo hashakwe igisubizo kirambye.
Bideri John Bonds ati: “Uko kutishyurwa ku gihe bishobora kudindiza imikorere bikanabangamira imikoranire y’impande zombi kandi nyamara zikeneranye. Tuzegera ubuyobozi bwaba ubw’Akarere ka Musanze umukamo uturukamo n’ubw’Akarere ka Burera woherezwamo hamwe n’ubuyobozi bw’Uruganda dusesengurire hamwe impamvu nyamukuru ituma Koperative itishyurirwa igihe, dushakire hamwe ahava igisubizo kirambye kandi twizeye ko ikibazo kitazatinda kubonerwa umuti”.
Kigali Today yagerageje inshuro nyinshi kubaza Umuyobozi w’uru ruganda iby’iki kibazo ariko ntiyabasha kuboneka.
Icyakora umwe mu bakozi uri mu bakurikiranira hafi imirimo yarwo muri iyi minsi, yemeje ko koko hari amafaranga rubereyemo iyi Koperative ariko yirinda kugira ibirenzeho atangaza, gusa abwira umunyamakuru ko bagiye kubikurikirana.
Mu zindi mbogamizi aba borozi bagarutseho ni izirebana no kuba aho iri kusanyirizo rikorera ari mu nzu ntoya bakodesha y’icyumba kimwe, ari na cyo kibamo ibisabo binini bikusanyirizwamo umukamo w’amata bacyira.
Gusa ariko ngo ugereranyije na mbere bagitangira gukora, kuri ubu hari urwego bagezeho mu kumenya agaciro k’inka no kuzitaho babikesha amahugurwa bagenda bahabwa, bigatuma zitanga umukamo ufite ireme kandi utubutse, bakihaza no mu bibunganira kurwanya imirire mibi.
Ohereza igitekerezo
|