Musanze: Abafashamyumvire mu bworozi biyemeje guca akajagari mu bucuruzi bw’amata

Abafashamyumvire mu bworozi bo mu Karere ka Musanze, bahamya ko igihe kigeze, ngo akajagari kagaragara mu kugeza umukamo ku masoko no mu bucuruzi bwayo gahagarare, mu kwirinda ingaruka zituruka ku ruhererekane rw’amata rutuma yangirika, abaguzi bakayanywa yatakaje umwimerere.

Biyemeje guca akajagari mu bucuruzi bw'amata
Biyemeje guca akajagari mu bucuruzi bw’amata

Ibi abo bafashamyumvire, babitangaje nyuma yo gusoza amahugurwa y’uruhererekane, bigishirijwemo korora neza binyuze mu kunoza isuku, kugaburira inka neza, kugira ngo itange umukamo uhagije no kuwugeza ku masomo.

Aya mahugurwa bamaze igihe cy’imyaka itanu bakurikirana, ngo bayungukiyemo byinshi, nk’uko Bapfakwita Thomas wo Murenge wa Musanze abivuga.

Ati “Dufite ikibazo cya bamwe mu bacunda badasobanutse, twagereranya n’abarembetsi ba kanyanga. Abo bavana amata mu borozi ari mazima, bagera mu nzira bakayarimanganyirizayo bayavangamo amazi, bagira ngo bayatubure, amata agatakaza umwimerere n’ubuziranenge. Abo baca ruhinganyuma, bakayagemura ku masoko na za resitora, abaguzi bakayanywa yatakaje umwimerere wayo, ntabe akibafitiye akamaro”.

Bihaye intego yo gukumira ubumamyi bukorwa mu kugeza amata ku masoko
Bihaye intego yo gukumira ubumamyi bukorwa mu kugeza amata ku masoko

Ati “Aha rero twigishijwe uburyo twakumira iki kibazo, binyuze mu gukangurira kwigisha no gukebura abagira uruhare mu kugeza amata ku masoko, kugira ngo bahindure imyumvire, bubahirize inzira zose anyuzwamo; tugamije gusigasira ubuziranenge bwayo”.

Mu bindi bigiye muri aya masomo ni uguhinga ubwatsi bw’ingirakamaro ku mibereho y’inka n’uburyo bwo kubuhunika, igihe cy’izuba ryinshi cyangwa imvura ntihabeho icyuho cy’ubwatsi.

Ibi ngo biri mu bisubiza bimwe mu bibazo byari byugarije aborozi, nk’uko Ingabire Mediatrice wo mu Murenge wa Remera abivuga.

Ati “Ntaritabira aya mahugurwa nororaga gakondo, inka igahora ku nshimangizo no ku gasozi yandagaye. Ariko aya masomo yamfashishe gusobanukirwa uburyo ki inka ari uruganda. Mboneraho kuyitaho nyororera mu kiraro, nkita ku kuyigaburira ubwoko bw’ubwatsi buyifitiye akamaro, kandi nkita no ku isuku yayo”.

Mu byo bigishijwe harimo no kubungabunga ubwatsi bugaburirwa inka no kubuhunika
Mu byo bigishijwe harimo no kubungabunga ubwatsi bugaburirwa inka no kubuhunika

Ati “Byamfashije kongera umukamo, aho inka ebyiri mfite imwe ikamwa litiro 10 indi igakamwa litiro 12 ku munsi. Nkuraho ayo nywa andi nkayagemura ku isoko, ku buryo ku munsi ngurisha litiro zitari munsi ya 20; nkikenura mu bibazo by’urugo”.

Munyemana Sosthene, Umuyobozi w’Umushinga ugamije Guteza Imbere Ubworozi bw’Inka zitanga Umukamo (RDDP) mu Karere ka Musanze, akangurira abasoje aya masomo, kuba umusemburo n’urugero rwiza, kugira ngo ubworozi bw’inka bube isoko y’iterambere ry’umworozi, bakagira uruhare rufatika mu guca akajagari n’abamamyi, bityo amata ajye ava mu borozi, ashyikirizwa amakusanyirizo, abone kugezwa ku masoko.

Yagize ati “Aba bafashamyumvire, twabahaye umukoro wo kuba hafi y’aborozi, babakurikiranira hafi babaha ubujyanama bw’uburyo bagomba kwita ku matungo, binyuze mu kuyagaburira neza, isuku no kuyarinda indwara kandi akavurwa mu gihe arwaye. Ikindi ni uko nibakorana byimbitse na za komisiyo zashyizweho ku rwego rw’imirenge, mu gukumira no guhashya akajagari n’ubumamyi bukorwa mu gukusanya, gutwara no gucuruza amata; ibyo bibazo bizakemuka”.

Ubwatsi bugaburirwa inka mu gihe bwitaweho buyigirira akamaro igatanga umukamo ushimishije
Ubwatsi bugaburirwa inka mu gihe bwitaweho buyigirira akamaro igatanga umukamo ushimishije

Abafashamyumvire uko ari 46 bo mu Karere ka Musanze, bazakorana n’aborozi b’amatungo bagera ku 4073, bibumbiye mu matsinda 117, mu kubakurikiranira hafi, bitume barushaho kunoza ubworozi bwa kijyambere n’amata yiyongere mu bwiza no mu bwinshi.

Bavuga ko mbere y'uko amata agera ku isoko agomba kubanza kunyura mu makusanyirizo
Bavuga ko mbere y’uko amata agera ku isoko agomba kubanza kunyura mu makusanyirizo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka