Murundi: Akato kashyiriweho aborozi karateza igihombo

Aborozi bo mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza bari guhura n’igihombo kubera ko bashyiriweho akato kubera indwara y’uburenge yagaragaye muri uwo murenge. Aborozi bafite inka zikamwa bavuga ko batemerewe kugurisha amata ahantu na hamwe.

Nta nka cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose gikomoka ku bworozi bw’inka cyemerewe kuva mu murenge wa Murundi kijya kugurishwa mu kandi gace nk’uko amabwiriza ya minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi abiteganya.

Ubwo minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Agnes Kalibata yasuraga aborozi b’i Murundi mu mpera z’ukwezi gushize, yari yabasabye kubahiriza akato bari bashyiriweho kugira ngo inka zari zaramaze kwandura uburenge zibanze zivurwe zinakire vuba, bityo akato bari bashyiriweho gakurweho.

Icyo gihe minisitiri Kalibata yemeranyijwe n’aborozi ko hafatwa ingamba ku buryo nta yindi nka yagomba kurwara uburenge nyuma y’igihe bari bihaye, ariko nyuma yaho ngo handuye izindi nka esheshatu nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murundi, Murekezi Claude yabidutangarije.

Nta nka cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose gikomoka ku bworozi bw'inka cyemerewe kuva mu murenge wa Murundi kijya kugurishwa mu kandi gace.
Nta nka cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose gikomoka ku bworozi bw’inka cyemerewe kuva mu murenge wa Murundi kijya kugurishwa mu kandi gace.

Ibi bisobanuye ko aborozi barenze ku byo bari bemeranyijwe na minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi ubwo yabasuraga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murundi akomeza avuga ko izo nka zikirwaye uburenge ziri kuvurwa. Avuga ko nizimara gukira bazasaba minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi kohereza abakozi bajya gusuzuma ko ikibazo cy’uburenge cyarangiye burundu muri uwo murenge, bityo aborozi babone gukomorerwa.

Minisitiri Kalibata yari yabwiye aborozi b’i Murundi ko nibadashyira imbaraga mu gukumira ko hagira izindi nka zandura bazaba bihemukira, kuko bazahora mu kato kugeza igihe bizaba bigaragara ko nta ndwara y’uburenge ikigaragara muri uwo murenge.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka