Murambi: Abaturage barashishikarizwa korora amagweja

Abaturage bo mu Kagari ka Rwimitereri mu Murenge wa Murambi, Akarere ka Gatsibo, bavuga ko ubworozi bw’amagweja bwatumye bivana mu bukene, bityo bagashishikariza na bagenzi babo kubuyoboka.

Bamwe muri aba baturage bamaze igihe bakora uyu mushinga wo korora amagweja hamwe n’abatangiye uyu mushinga vuba, bavuga ko korora amagweja bimaze gutuma bigeza kuri byinshi mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ubworozi bw'amagweja buri guteza imbere ababikora mu Karere ka Gatsibo.
Ubworozi bw’amagweja buri guteza imbere ababikora mu Karere ka Gatsibo.

Umurungi Marcelline umaze igihe gito atangiye umushinga wo korora amagweja yemeza ko ari umushinga uteza imbere uwukora kandi mu gihe gito.

Agira ati “Amagweja akura mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa kandi muri uko kwezi kumwe aduha ibiro byibura 40 by’ubudodo kandi ikiro kimwe cy’ubudodo tukigurisha amafaranga ibihumbi bibiri”.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Murambi, Kayishema Appolinaire avuga ko korora amagweja n’ubwo ari umushinga mushya bigaragara ko uteza imbere abaturage, akaba ashishikariza abaturage kubyitabira.

Ubusanzwe amagweja ni udusimba dutanga umusaruro w’ubudodo bwifashishwa mu gukora imyenda itandukanye. Ubworozi bw’amagweja kandi busaba kubanza guhinga ikimera kitwa ibobere kuko aricyo gitunga amagweja bigatuma yororoka bityo akabasha gutanga umusaruro utubutse.

Ibumoso: Amagweja atangiye gutanga umusaruro, Iburyo: amagweja akiri ibyana.
Ibumoso: Amagweja atangiye gutanga umusaruro, Iburyo: amagweja akiri ibyana.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka