Mu Rwanda hari imashini ebyiri gusa zikora Azote ifasha mu kubika no gutwara intanga z’inka

Abasenateri bakoze ingendo mu turere twose bareba uko ubworozi buhagaze mu gihugu n’uko umusaruro ubukomokaho ugira uruhare mu iterambere ry’abaturage n’Igihugu muri rusange, maze basanga mu gihugu cyose harimo imashini ebyiri gusa zikora Azote kandi ari yo yifashishwa mu kubika no gutwara intanga z’inka.

Mu ruganda imbere ahatunganyirizwa Azote ibikwamo intanga
Mu ruganda imbere ahatunganyirizwa Azote ibikwamo intanga

Ibi Solina Nyirahabimana, Visi Perezida wa Sena ushinzwe Amategeko no Kugenzura Ibikorwa bya Guverinoma,yabivuze kuri uyu wa 02 Werurwe 2026 ubwo yagezaga ku Nteko Rusange ya Sena Raporo y’ibyo babonye mu ngendo zo gusura ibikorwa by’ubworozi hagati ya 20-28 Mutarama 2026.

Senateri Nyirahabimana yagize ati “Aborozi basaba intanga z’inka ntabwo bazibonera igihe, imashini ikora Azote ifasha mu kubika no gutwara intanga yari yarapfuye, ariko muri aka kanya turashima ko yakozwe.

N’ubwo iyo mashini yari yarapfuye ariko, abasenateri bagaragaje ko kuba imashinzi zikora azote ari ebyiri gusa mu gihugu cyose ubwacyo ari ikibazo kuko ari nkeya, bagasaba ko zongerwa kandi “igize ikibazo bakihutira kuyikoresha kugira ngo ibura ry’azote ridakomeza kubera ikibazo aborozi.”

Umwe mu basenateri yanagaragaje ko aborozi bababwiye ko uretse no kuba Azote itaboneka, ngo n’iboneka iba itujuje ubuziranenge, ariko Visi Perezida wa Sena, Solina Nyirahabimana, abibutsa ko impuguke zabasobanuriye ko gufata kw’inka biterwa n’ibintu byinshi, “ku buryo dukwiye kwitondera kuvuga ko biterwa na Azote itujuje ubuziranenge.”

Ibura rya Azote ryagiye rigira ingaruka mu kubangurira inka, bityo bikoma mu nkokora umusaruro w’ubworozi. Iki kibazo ni kimwe mu byagarutse mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano w’uyu mwaka, maze Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asaba ko gikemurwa mu maguru mashya.

Icyo gihe, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye, yabwiye Perezida Kagame ko hagiye kubakwa uruganda rwa Azote mu Karere ka Kayonza, mu rwego rwo gukemura icyo kibazo.

Azote yifashishwa iba isukika, ariko iyo ivuye mu icupa igahura n'ubushyuhe bwo mu kirere ihinduka nk'igihu
Azote yifashishwa iba isukika, ariko iyo ivuye mu icupa igahura n’ubushyuhe bwo mu kirere ihinduka nk’igihu

Kugeza ubu, u Rwanda rufite inganda ebyiri zikora Azote zicungwa n’Ikigo gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) harimo urwa Rubirizi ruri mu Mujyi wa Kigali ndetse na Rubona mu Karere ka Huye, ariko Abasenateri bakaba bavuze ko rumwe rwari rwarapfuye, bityo bikaba byari “bigoye ko rumwe rwakora Azote ihagije ku gihugu cyose.”

Ni mu gihe, hakurikijwe ibyatangajwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza mu ntangiriro z’ukwezi gushize, imirimo yo kubaka uruganda rwa Azote muri ako karere yatangiye hagati muri Gashantare uyu mwaka.

Ni uruganda rwubakwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa nk’umushinga wa RDDP (Rwanda Dairy Development Project). Biteganyijwe ko ruzuzura rutwaye miliyari 1 na miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aya mafaranga akaba akubiyemo inyubako, imashini ikonjesha umwuka (Liquid Nitrogen Generator), n’ibikoresho byo gupima ubuziranenge.

Inteko Rusange ya Sena yagejejweho Raporo ku isurwa ry'ibikorwa by'ubworozi mu Turere
Inteko Rusange ya Sena yagejejweho Raporo ku isurwa ry’ibikorwa by’ubworozi mu Turere

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka