
Ibi byavuzwe na Dr Christine Kanyandekwe, ushinzwe iby’amatungo muri RAB, ubwo bari mu gikorwa cyo guhemba aborozi bazanye inka zitanga umukamo utubutse mu imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi, ribera ku Murindi mu Karere ka Kicukiro, kuri uyu wa 25 Kamena 2017.
Dr Kanyandekwe avuga ko muri izo ngamba harimo cyane cyane kuvugurura ibijyanye no kugaburira inka no kuvugurura icyororo.
Agira ati “Ubu turimo kwigisha aborozi uburyo bwo guhunika ubwatsi kugira ngo no mu mpeshyi inka zibone ibyo zirya bityo umukamo ntugabanuke.
Muri iri murika barabona uburyo bikorwamo, tukanabakangurira guteza intanga hagamijwe kugira inka nyinshi zitanga umukamo utubutse ndetse no kuzirinda indwara”.
RAB ngo ifite intego y’uko muri 2018, umukamo uzaba ugeze kuri toni ibihumbi 800, ukava kuri toni ibihumbi 770 uriho ubu, kubigeraho ngo bigasaba ko abavuzi b’amatungo na bo babigiramo uruhare runini.
Dr Kanyandekwe ati “Turimo guhugura abaveterineri benshi bigenga ku buryo bwo gutera intanga, bagafatanya n’abakorera Leta bityo umworozi igihe amushakiye ahite amubona, niba ari intanga azibone, niba ari ubuvuzi bumugereho byihuse”.

Dr Rusanganwa François Xavier, umuyobozi w’Urugaga rw’abaveterineri wabitorewe kuri iki cyumweru, avuga ko hari ingamba zafashwe kugira ngo abaveterineri bakore neza akazi kabo.
Ati “Ubu umuveterineri wese agiye guhabwa agace azajya akurikirana (Zone). Mbere umworozi ntiyamenyaga uwo yamagara niba agize ikibazo.
Ubu umworozi azaba azi uwo ahamagara mu gace aherereyemo, ataza kumufasha akabihanirwa binyuze mu rugaga cyane ko n’itegeko rigenga ibiciro by’ingendo ku baveterineri bigenga rigiye gusohoka”.

Kamanzi Jean Bosco, umworozi wo mu Murenge wa Rusororo muri Gasabo, wahembwe kubera inka ye yahize izindi mu gukamwa menshi, avuga ko yungukiye byinshi muri iri murikabikorwa.
Ati “Namenye uburyo bwiza bwo kuvanga ibiryo by’amatungo, sinajyaga ntandukanya ibiryo bigaburirwa inka zikamwa, izihaka ndetse n’ibimasa. Kuba ibi byose nabimenye bigiye gutuma umukamo wiyongera cyane ko banampembye ibikoresho nzifashisha”.
Uyu mworozi yahembwe ibicuba, imiti, imyunyu, ibiryo by’inka, ipompo, intanga n’ibyuma bisuzuma ubwiza bw’amata.

Ohereza igitekerezo
|
Bravo Mr Kamanzi Bosco..
Ikigihembo aragikwiye pe,
Akunda inka bigaragara..kd aziha umwanya we azitaho,,kora business.
Felicitation mon grand.