Mu karere hateye indwara yica ihene

Ishami ry’umurango w’abibumbye ushinzwe ubuhinzi (FAO) uratangaza ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hamwe no mu bihugu biyikikije hateye icyorezo cyica amatungo y’ihene. Muri RDC hamaze gupha ihene ibihumbi 75.

Ndiaga Gueye, uhagarariye FAO muri RDC avuga ko iyi ndwara yitwa Peste des Petits Ruminants ari icyorezo kandi ko hacyenewe ubufasha bwo gutabara ubworozi bw’amatungo y’ihene. Iyi ndwara yibasira ihene kandi ikazica ku kigero cya 86%.

Iyi ndwara iravugwa mu bihugu bituranye na RDC birimo Gabon, Kenya na Tanzania ku buryo ishobora kugera mu Rwanda n’u Burundi.

Abaturage bari guhungisha amatungo yabo kugira ngo adafatwa n’iyi ndwara. Harimo gutegurwa umushinga wakingira ihene zigera ku bihumbi 500 mu gace kibasiwe ndetse no kwigisha abaturage uburyo bwo kwirinda iyi ndwara.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka