Minisitiri Kalibata yasobanuye uburyo girinka ikorwa biciye mu mabanki

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Agnes Kalibata, aganira n’abanyamakuru tariki 13/12/2011, yasobanuye uburyo gahunda ya Girinka Munyarwanda ikorwa; by’umwihariko kubona inka binyuze mu ma banki.

Dr Kalibata yamenyesheje abanyamakuru ko hamze gutangwa inguzanyo zigera kuri 3,590 zafashije abaturage kubona inka. Girinka Munyarwanda binyuze mu ma banki bikorwa mu byiciro bibiri. Aborozi bahabwa inguzanyo y’amafaranga bakigurira inka cyangwa bagahabwa inka zingana n’agaciro k’inguzanyo basabye muri banki bakorana nazo.

Muri iki kiganiro, hagaragajwe ikibazo cy’inka zigera kuri 795 zahawe aborozi ku giciro kiri hejuru y’igiciro nyakuri cyazo.

Minisitiri Kalibata yavuze ko abagize uruhare muri ayo makosa yagaragaye bazabyishyuzwa. Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, Minisitiri Kalibata yavuze ko minisiteri irimo gukangurira aborozi kugira uruhare mu guhitamo inka zibagenewe muri ubu buryo bw’inguzanyo.

Minisiteri igenera aborozi amahugurwa ku buryo bwo korora kijyambere kuko hari aho byagaragaye ko zimwe muri izi nka zizira uburangare bw’aborozi.

Minisitiri w’ubihinzi n’ubworozi yasobanuye ko uwakiriye inka igapfa azishyura 50% naho asigaye akishyurwa n’ikigega cy’ubwishingizi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka