MINAGRI yatangije ikoranabuhanga rizongera umusaruro w’amata

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ibinyujije mu kigo kiyishamikiyeho gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ku bufatanye n’Ikigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku bworozi (International Livestock Research Institute/ILRI), batangije ikoranabuhanga rizajya riha umworozi w’Inka amakuru amufasha kongera umukamo.

Hatangijwe ikoranabuhanga rizongera umusaruro w'amata
Hatangijwe ikoranabuhanga rizongera umusaruro w’amata

Kugeza ubu Inka ziri mu Rwanda uko zirenga miliyoni imwe n’ibihumbi 500 zarabaruwe, zihabwa amaherena afite nimero ziziranga, akaba ari yo veteneri yandika mu ikoranabuhanga ryitwa African Asian Dairy Genetic Gain (AADGG), rikazajya rifasha gukurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’iyo nka.

Umworozi azajya ahamagara veterineri amubwire uko iyo nka imerewe, veterineri ahite abyandika muri rya koranabuhanga, na ryo rihite ryoherereza umworozi ubutumwa kuri telefone ye, bumubwira icyo agomba gukora n’andi makuru y’ibirimo kuba ku itungo rye.

Urugero, niba umworozi afite inka yatewe intanga, azabibwira veterineri abimenyeshe iryo koranabuhanga, na ryo rihite ryoherereza ubutumwa wa mworozi bumumenyesha itariki iyo nka izabyariraho, kugira ngo ayigaburire by’umwihariko, ndetse yitegure no kuzayibyaza neza.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rushinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr Solange Uwituze, avuga ko iri koranabuhanga rikemuye ibibazo by’aborozi bajyaga binubira kuba baraterewe intanga inka ntizime, cyangwa zanabyara zikabura umukamo wifuzwaga.

Habayeho kwerekana uburyo ikoranabuhanga rya AADGG rizajya rikora, aho umuntu yandikisha inka yimye rikamubwira igihe izabyarira
Habayeho kwerekana uburyo ikoranabuhanga rya AADGG rizajya rikora, aho umuntu yandikisha inka yimye rikamubwira igihe izabyarira

Dr Uwituze ati "Inka ihaka ni kimwe n’umubyeyi utwite, hari ibyo iba ikwiriye kurya, yagera mu mezi 7 tugahindura, yabyara tugahindura, aho kugira ngo irye kimwe n’inyana y’ishashi cyangwa kimwe n’impfizi, kuzitaho ukaziha indyo yuzuye, ukazirinda indwara, ukaziha amazi akwiye, ni byo bizatuma umusaruro (w’amata) uzamuka."

Uyu muyobozi muri RAB avuga ko kugeza ubu buri nka mu Rwanda itanga impuzandengo ya litiro 5 ku munsi z’amata.

Avuga ko ikoranabuhanga rya AADGG ryo kwakira ibibazo by’aborozi no kubaha ibisubizo kuri telefone, ryitezweho kubafasha kongera umukamo, ukagera kuri litiro nibura 15 buri nka mu Rwanda mu 2027.

Dr Solange Uwituze, Umuyobozi Mukuru wungirije muri RAB
Dr Solange Uwituze, Umuyobozi Mukuru wungirije muri RAB

Umworozi w’inka witwa Nshimiyimana Jean Bosco utuye i Rukomo mu Karere ka Gicumbi, avuga ko mu nka z’ifirizoni yigeze gutunga, hari iyagejeje kuri litiro 16 z’amata ku munsi, nyamara ubu bwoko bw’inka ngo bushobora gukamwa litiro zigeze kuri 35 ku munsi.

Nshimiyimana, mu gusobanura aho bipfira, yagize ati "Ibiryo by’amatungo ubu biri guhenda, igiciro cy’amata kiracyari hasi, kugurisha amata ugura ibiryo wagwa mu gihombo, hari amakosantre ugomba kuyiha kugira ngo ikamwe neza."

Uretse guha umworozi amakuru ku buzima bw’inka ze n’uko akwiye kuyitaho, ikoranabuhanga rya AADGG rizajya rifasha RAB kumenya aho ivana intanga z’inka zitanga umukamo mwinshi, ndetse no gufasha umworozi kubona inguzanyo muri Banki, kugira ngo abashe guteza imbere ubworozi bwe.

Abayobozi bitabiriye gahunda yo gutangiza ikoranabuhanga rya AADGG
Abayobozi bitabiriye gahunda yo gutangiza ikoranabuhanga rya AADGG

Umushakashatsi Mukuru wa ILRI, Dr Ally Okeyo Mwai, avuga ko Umugabane wa Afurika udashobora gutunga abaturage bawo barenga miliyari imwe na miliyoni 500, mu gihe umworozi w’inka afite ikamwa litiro zitarenga 5 ku munsi, ndetse ko atajya kuri banki ngo ahabwe igishoro cyamuteza imbere.

Abayobozi muri MINAGRI na RAB batangije ikoranabuhanga ryo guhererekanya amakuru ku buzima bw'inka
Abayobozi muri MINAGRI na RAB batangije ikoranabuhanga ryo guhererekanya amakuru ku buzima bw’inka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka