MINAGRI irasaba ubufatanye mu kubungabunga ubutaka buhingwa

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) irasaba abayobozi b’uturere n’abafatanyabikorwa mu bikorwa bikorerwa ku butaka kwitondera ibikorwa byo kubaka amazu ku butaka buhingwaho mu rwego rwo kwagura ibishushanyo mbonera by’imijyi.

MINAGRI ivuga ko mu rwego rwo gukumira abakomeza kubaka ku butaka bwera, hagiye gushyirwaho itegeko ryo gukoma ubutaka buhingwaho kugirango hazigamwe ubutaka bwera.

Mu Mujyi rwa gati naho ngo biragoye kuhubaka kubera ko hateye nabi.
Mu Mujyi rwa gati naho ngo biragoye kuhubaka kubera ko hateye nabi.

Ikibazo cy’inyubako zigezweho, ziharira ubuso bunini bwashobora guhingwaho, ndetse n’amazu yubakwa asatira ibyaro bituriye inkengero z’imijyi kandi bwari busanzwe butanga umusaruro w’ubuhinzi, ni kimwe mu bikomeje kuvugisha bamwe mu bayobozi b’inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’imikoreshereze y’ubutaka.

Ikigo cy’igihugu cy’imyubakire (RHA), kigaragaza ko nacyo gihangayikishijwe n’iyi myubakire kikaba gisanga abubaka bagatekereje kure ku bijyanye no kubaka inyubako zijya ejuru mu rwego rwo kubonera amacumbi abagana imijyi mu iterambere ryayo.

Mu mujyi wa Muhanga inyubako zijya ejuru ziri kugenda ziyongera.
Mu mujyi wa Muhanga inyubako zijya ejuru ziri kugenda ziyongera.

Esther Mutamba umuyobozi mukururu w’ikigo cy’igihugu, avuga ko igihe kigeze ngo abashaka kubaka amacumbi batekereze ku ngaruka zishobora kuzaba igihe bidakoranwe ubushishozi no kubahiriza ibishushanyo mbonera by’imijyi.

Agira ati “Urugero rw’ubushakashatsi twakozebugaragaza komu myaka 40 iri imbere mu mujyi wa Muhanga hatagize igikorwa ntawazaba abona aho gutura, kubera kubaka mu kajagari.”
Zimwe mu ngamba zindi Leta iri gufata kugirango imyubakire y’amacumbi idatwara ubutaka bunini harimo kugura ubutaka mu mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi iwungirije kugirango bwubakweho amacumbi mu mazu ajya ejuru.

Amazu aba abangikanye n'ibihingwa kubera ko bakeneye aho guhinga.
Amazu aba abangikanye n’ibihingwa kubera ko bakeneye aho guhinga.

MINAGRI yo isanga hakenewe ubufatanye kugirango gusatira ubutaka bwo guhingwaho bitangire guhagarikwa kuko ngo bishobora kugira ingaruka ku kongera umusaruro n’ubundi usanzwe uteri mwinshi mu gihugu.

Ndabamenye Telesphore, umuyobozi ushinzwe kongera umusaruro n’ibiribwa mu Kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi RAB avuga ko uturere n’izindi Minsiteri zifite aho zihurira n’imikoreshereze y’ubutaka gutangira gukoma ubutaka buhingwaho aho kubwubakaho.

Ndabamenye agira ati, “ntabwo abana bacu tuzabaraga amazu kuko banakeneye ibyo kurya, ni ikibazo rero niba uturere twagombye gushyira mu bikorwa ibishushanyo mbonera tutagize icyo dukora ngo dukumire imyubakire y’utujagari.”

Minister y’ubuhinzi n’ubworozi kandi ikomeje kugaragaza ko hakenewe gukomeza kwigisha abaturage gahunda yo kongera umusaruro ku buso buto buhingwaho kugirango ibiribwa byiyongere.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka