MINAGRI ifite gahunda yo kongera indyo y’amafi mu baturage

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ifite gahunda yo kongera umusaruro w’amafi, ku buryo umubare w’Abanyarwanda barya amafi mu 2017 uzaba urenze ikigero cy’ifatizo cy’Ikigo mpuzamahanga kita ku mirire (FAO).

MINAGRI yateguye igishushanyo mbonera kizafasha u Rwanda kugeza ku musaruro wa toni ibihumbi 155 mu 2017; nk’uko bitangazwa na Ernest Ruzindaza, Umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI.

MINAGRI irifuza kuzamura umubare w’uburyo Abanyrwanda barya amafi ukava ku kigero cya 2.1% ukarenga umubare w’Ikigo Muzamahanga kita ku mirire (FAO) uri 8%.

U Rwanda rusarura toni zitarenze 16 z’amafi ku mwaka gusa, mu gihe rutumiza hanze izigera 25; bisobanuye ko hari ikinyuranyo cya toni icyenda kugira ngo haboneka umusaruro uhagije wahaza Abanyarwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa kane tariki 27/06/2012, nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yemeje iki gishushanyo mbonera, Ruzindaza yavuze ko amafi menshi atumizwa hanze kandi hari uburyo u Rwanda ruzayiyororera.

Ati: “Tuvana amafi menshi hanze kandi dufite ubushobozi bwo kwikorera ayacu n’abaturage bacu bakabona akazi”.

Ubwo buryo bwo gukora amafi ni ugukora umurama uterwa mu byuzi, gutubura umusaruro no gushyiraho ububiko kabuhariwe mu kubika amafi bwanifashishwa mu kuyacuruza; nk’uko iki gishushanyo mbonera kibigaragaza.

Kugeza ubu hamaze gushyirwaho ahantu hatatu hazajya hakusanyirizwa amafi mu gihugu ; i Sake mu Burasirazuba, i Musanze n’Isoko rya Nyandungu (Free Trade Zone).

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ibyo turabishimye kandi byateza abantu benshi imbere harimo no kugabanya ubushomeri.Usibye n’umurama wa amasamake gusa, hari n’inyongeramusaruro yitwa DIGROW, Ituma amasamake aba meza kandi manini.Ubwo nayo mwakwigisha abanyarwanda kuyikoresha tugasarura umusaruro uhagije.

HABIMANA PIERRE CELESTIN yanditse ku itariki ya: 1-11-2012  →  Musubize

ese bisaba iki ? ese abana bamafi bavahe ? ese umuntu afite umushinga wo korola amafi minagri imufasha iki? ko nifuza ku wukola?

umusaza yanditse ku itariki ya: 10-09-2012  →  Musubize

Ariko kuki bakunda kwirarira, PAIGELAC imaze imyaka ingahe sicyo yari ishinzwe ndetse ifite specific funds from Belgium Kingdom?
Umusaruro se yatanze ni uwuhe abantu benshi ntibarya ifi bigomwe ikindi kintu?
Nihabeho ingamba zo kureba ibibazo biri muri fishery field byigweho hanyuma tubone kujya imbere.
Thanks

Kagwa yanditse ku itariki ya: 29-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka