Menya uko wakorora inzuki, umumaro wazo, n’uko wasuzuma ubuki bw’umwimerere

Abantu benshi bagira imitekerereze inyuranye ku mibereho y’inzuki, ndetse bamwe bakibwira ko ari udusimba tugira ubugome.

Nyamara ubuzima bw’inzuki buratangaje kandi burangwa n’imwe mu mico yo kubaha inzuki z’ingore kuko ingore ari zo zivamo umwamikazi (urwiru).

Imibanire n’imikoranire yazo, biha icyubahiro Umwamikazi uzibeshaho kandi uziyoboye. Uruyuki rw’urugabo ntiruyobora muri ngenzi zazo nk’uko tumenyereye ko abantu b’igitsina gabo bakunze kuyobora.

Twegereye umuvumvu Karangwa Sewase Jean Claude, adusobanurira ubuzima, imibereho n’imibanire y’inzuki.

Umuvumvu Karangwa yorora inzuki mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Gicumbi.

Avuga ko kugirango ubashe gukora ubuvumvu (korora inzuki) bigusaba kuba ufite ishyamba ushobora guterekamo imitiba (inzu inzuki zibamo) ariko iyo zimaze kujyamo yitwa imizinga.Avuga ko inzuki ziva k’Urwiru (umwamikazi w’inzuki) iyo hatari Urwiru cyangwa se uwo mwamikazi wazo zirigendera.

Abahanga bavuga ko urwiru rutandukanye n’izindi nzuki kuburyo iyo ruri kumwe n’izindi uhita ubona itandukaniro.

Bavuga ko kandi hagati y’inzuki icumi na makumyabiri bashobora gukuramo icyana cy’uruyuki bagatangira kugiha ifunguro ry’i Bwami n’igikoma, mu gihe runaka rutangira guhinduka kuburyo ingano yarwo ituma umenya niba ari Urwiru.

Urwiru rukuru rushobora gutera amagi agera ku bihumbi bibiri ku munsi ku buryo ushobora kumenyamo urazavamo urwiru maze rukorererwa i Bwami kuko ngo sibyiza ko rukurana n’izindi.

Ati: “Kugira ngo ubone inzuki bisaba kuba ufite Urwiru cyangwa umwamikazi ufite akamaro cyangwa akazi ko kujya gutara(gushaka ibyo kurya) naho urugabo rushinzwe kwimya urwiru no kurya ubuki. Urwiru rushobora gukomokwaho cyangwa guturukwaho inzuki ziri hagati y’igihumbi n’amagana atanu n’ibihumbi bibiri (1500-2000)”.

Avuga ko mu muzinga w’inzuki hashobora kuvamo undi mwamikazi (urwiru).Iyo rubonetsemo ngo zifite uburyo zikoresha kuburyo Urwiru rukuze rushobora guha inzira cyangwa umwanya wa Urwiru ruto.Ariko nanone abavumvu bamaze kubimenyera hari uburyo bashobora gukoresha kuburyo bakuramo Urwiru rumwe bakarushakira umuzinga warwo zikabasha gutanga umusaruro kurushaho.

Menya umumaro w’inzuki

Inzuki ntizigira umwanda nk’uwizindi nyamaswa cyangwa udusimba runaka.

 Ibyo benshi bita umwanda siko biri ku inzuki kuko nibyo bivamo ubuki.

 Inzuki zigira ibishashara aribyo bakamuramo ubuki ariko nanone bashobora kubikoresha mu gukora buji mu gutanga urumuri(bougie).

 Inzuki zigira ubumara bwifashishwa mu kuvura indwara zitandukanye harimo kanseri(cancer).

Umuvumvu Karangwa avuga ko kugirango ubashe kubona umusaruro mwiza ukomoka ku ubuvumvu bisaba kororera ahantu hagufasha umusaruro.

Ati “Ntiwakororera mu rusisiro cyangwa ahatuye abantu ngo uzabone umusaruro. Bisaba ko byibura ushaka ishyamba urwega (ihuriro ry’imizinga) ukarushyira muri metero magana atanu (500) uvuye aho umuntu atuye.Inzuki ntizikunda urusaku, umutekano muke,zikunda isuku. Abavumvu baba bagomba guhanagura aho imitiba iri kuburyo nta inshishi zijyamo ngo zirye ibyana by’inzuki”.

Ikindi kandi bagomba guhora bahangana n’ikinyugunyugu kitwa” ituza” n’inzoka kuko byangiza inzuki.

Avuga ko kandi mu impamvu ituma umuvumvu yita ku inzuki n’uko ubusanzwe zidakunda kurwara kandi ikindi zibaho igihe gito, usibye umwamikazi (urwiru) wazo ushobora kubaho imyaka itatu,inzuki zisanzwe zibaho ibyumweru bitatu gusa.

Mu gihe kingana n’umwaka umwe umuvumvu ashobora guhakura (gusarura) byibura inshuro ebyiri.Avuga ko bigendanye n’ibihe by’ikirere cyangwa amahirwe, iyo izuba ryatangiye kare basarura mu mpeshyi no mu rugaryi.

Hagati mu mvura hari igihe ushobora guhakura ariko muri rusange igihe k’imvura nta buki buboneka.

Avuga ko mu gihe k’imvura inzuki ziba ziri kuboha no kugaburira ibyana zifite kugirango zizabashe kugwiza ubuki.
Avuga ko imizinga ya kinyarwanda itagira umusaruro, kuko usaruramo nk’ibiro bitatu, bine kugeza kuri bitanu n’ubwo buba buryoshye cyane. Ati:”nta musaruro mwinshi bugira ariko hari uburyo bushya bukoresha imitiba igezweho ivuguruye ushobora guhakuraho hagati y’ibiro 60 na 80 ku musaruro umwe, ku mitiba umwe kugeza kuri ibiri”.

Karangwa avuga ko igiciro cy’ubuki kigenwa bitewe n’umuguzi. Iyo ugura ubuki ari urangura bisanzwe ngo abucuruze muri butike butangirwa amafaranga ibihumbi bine y’amanyarwanda (4000) ariko iyo baguze n’umunyamahanga hari n’ubwo igiciro kigera ku ibihumbi icumi by’amanyarwanda (10000).

Menya ubuki bw’umwimerere ukoresheje uburyo bukurikira:

 Fata umwambi uwukoze mu buki, ucane ni waka azaba ari umwimerere.
 Iyo ufashe urupapuro ugashyiraho ubuki ugacana rukaka aba ari umwimerere ariko iyo rutatse rukabanza gucumba haba harimo ibindi bintu bavangiyemo (amazi,isukari) butakiri umwimerere.
 Ushobora gukoresha urupapuro rw’umweru (deplucatant) ugasukaho ubuki iyo urebeye munsi ntibushobora gutosa urupapuro, mugihe ubuvangiyemo ibindi bintu urupapuro ruhita rutoha.

N’ubwo ubuki buryoha, igengesere mugihe Urwiru rukuri iruhande.

Umuvumvu Karangwa avuga ko umugome ukwanga yagushyira urwiru mu gikapu utwaye cyangwa mu mufuka w’ipantaro wambaye kuko nyuma y’iminota mirongo itatu, inzuki zisaga igihumbi zakuzuraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Mwiriweho amakuru yanyu nitwa INSHUTIMPIRE,BANDIMI,IRADIUS ntuye mu GATSATA nifuza gukora umushinga wo korora inzuki... MURAKOZE

iradius yanditse ku itariki ya: 25-03-2024  →  Musubize

Nasomye comments ebyiri zisa nk’izivuguruza ibuanditswe byabaye ngombwa ko nikorera ubushakashatsi nsanga ahubwo uwatanze amakuru aratanga neza amakuru ari muri ubu bushakashatsi. Ubona ko abantu bapfa guhakana gusa, 2 commentators mwitondere ibyo mwandika.

Buhigiro Jean yanditse ku itariki ya: 18-06-2021  →  Musubize

Umuntu watanze aya makuru ntabwo ari umuvumvu, uyisomye ushaka kuba umuvumvu ntacyo watoramo, nawe ntabyo azi.

Mahaut yanditse ku itariki ya: 16-06-2021  →  Musubize

mwaduhaye documement ivuga kubworozi bw’inkoko [email protected]

hakiza yanditse ku itariki ya: 14-03-2023  →  Musubize

Ibi Bintu wanditse ntibibaho ,unyandikire ejo nzakwoherereze documents zizagusobanurira neza ibijyanye n’imibereho y’inzuki .Iyo nkuri uzayisubiremo ....

BARAHIRA yanditse ku itariki ya: 16-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka