Mukamira: Litiro ibihumbi 17 z’amata zabuze isoko

Litiro ibihumbi 17 z’amata yagemurwaga mu ruganda rw’amata rwa Mukamira yabuze isoko, none biteye ikibazo aborozi bo mu turere twa Musanze, Nyabihu, Rutsiro, Ngororero na Rubavu.

Amata y'abarozi yabuze isoko ngo kuko ari mu cyiciro cya kabiri
Amata y’abarozi yabuze isoko ngo kuko ari mu cyiciro cya kabiri

Tariki18 Ukwakira 2018 ni bwo uruganda rwa Mukamira rutunganya amata rwafashe umwanzuro wo kutazongera kwakira amata ari mu kiciro cya kabiri.

Amata ashyirwa mu byiciro bitewe n’ubuziranenge afite ndetse n’igihe kirekire ashobora kubikwa.

Ubuyobozi bw’urwo ruganda buvuga ko umuguzi w’ayo mata yo mu kiciro cya kabiri yaseshe amasezerano bari bafitanye. Ubu ngo asigaye agura ayo mu kiciro cya mbere ashobora gutunganywa akabikwa amezi icyenda akiri inshyushyu.

Nsengimana Anatole umuyobozi w’urwo ruganda, avuga ko kuva uruganda rwatangira, basanze amata akomoka mu nzuri za Gishwati ari amata ari mu kiciro cya kabiri. Avuga ko ahubwo ayo mata abereye gukorwamo ikivuguto, yawurute (Yoghurt) na Forumaji (fromage).

Agira ati “Umushoramari yishe amaseserano duhagarika imikoranire nawe, bituma tudakomeza gufata amata y’amaturage ari mu kiciro cya kabiri, ariko ayo mu kiciro cya mbere yo turayafata.”

Amwe mu makusanyirizo yahise ahura n’ibihombo aho yari yakiriye amata y’abaturage kandi atagishobora kugurwa akamenwa.

Aborozi bo mu turere dutanu dukikije Gishwati bari barasabwe kugeza amata ku makusanyirizo nayo akagira rwiyemezamirimo ayahereza uyageza ku ruganda, aho amata ahagejejwe apimwa bitewe n’ibyiciro akishyurwa.

Litiro y’amata ari mu kiciro cya mbere ku ruganda igurishwa 180Frw, naho amafaranga ari mu kiciro cya kabiri ikagurishwa 150Frw.

Ubuyobozi bw’ihuriro ry’aborozi b’inka mu turere twa Musanze, Nyabihu, Rutsiro, Ngororero na Rubavu, buvuga ko muri utu turere haboneka umusrauro wa litiro ibihumbi 35 ku munsi. Ariko ngo amata aboneka mu kiciro cya mbere akoreshwa n’uruganda rwa Mukamira ntarenga litiro ibihumbi bitandatu.

Sekabaraga Emmanuel umworozi mu ishyamba rya Gishwati, avuga ko kuva icyemezo cyo guhagarika amata cyafatwa, aborozi babuze aho berekeza amata.

Ati “Ni ibihombo duhura nabyo, amata tuyageza ku makusanyirizo ntayafate, tukayabunza mu baturage dutangira litiro kuri 50Frw nabwo abaguzi bakabura tukayatangira ubuntu, turasaba Leta idufashe itubonere isoko nkuko idushishikariza kongera umusaruro.”

Iminsi itandatu irashize nta rwego rw’ubuyobozi rurasubiza abaturage ku gihombo cy’amata bahura nacyo. Mbere y’uko uruganda rwa Mukamira rutangira amata menshi aboneka mu bworozi bwa Gishwati yajyanwaga mu mu Mujyi wa Goma ariko ubu ntibigishoboka.

Undi mworozi witwa Kamugisha avuga ko aborozi bahawe amabwiriza yo kujyana amata ku makusanyirizo nayo akayageza ku ruganda hatabayeho gushaka ayandi masoko.

Ati “Nta rindi soko dushobora kubona mu gihe hadakuweho ingamba zashyizweho zo kubuza amata kujyanwa Gisenyi na Goma, kandi niho dushobora kubona isoko, mu nzira hariho abantu bashinzwe kubuza ko amata ajyanwa i Gisenyi.”

Uwo mwanzuro wafashwe kugira ngo amata yose avuye ku borozi ajye ajyanwa ku makusanyirizo yujuje ubuziranenge mbere yo gucuruzwa.

Tegera Gad, umuyobozi w’ihuriro ry’aborozi bajyana amata ku ruganda rwa Mukamira, avuga ko barimo gukora ubuvugizi ku makusanyirizo, kugira ngo ashobore kugira ubushobozi bwo kubika no gutunganya amata igihe kirekire.

Ibyo ngo byiyongeraho no kugira uburyo amakusanyirizo yagira ubushobozi bwo kwijyanira amata ku ruganda.

Ubu bushobozi kandi bukaba bwatuma amakusanyirizo ashobora kubyaza mata yo mukiciro cya kabiri forumaji, yawurute n’ikivuguto mu gihe hataraboneka irindi soko.

Tegera, avuga ko aborozi bakwiye gufata neza amata yabo akaba mu kiciro cya mbere aho kuba mu kiciro cya kabiri kuko bishoboka.

Ati “Amata ajya mu kiciro cya kabiri kubera aba yatinze kugezwa ku ikusanyirizo, aborozi bagiye bayajyana ku kusanyirizo ntibyabatera igihombo. Gusa mu gihe tutarabona irindi soko turasaba Leta kudushakira undi muguzi wadufatira umusaruro w’amata.”

Mu gihe Kigali Today yatunganya inkuru yamenye ko na rwiyemezamirimo wakuraga amata ku makusanyirizo ayageza ku ruganda yahagaritse imirimo bitewe n’uko bimuteza igihombo.

Kugera muri Nyakanga 2018 yari amaze guhura n’ibihombo bya miliyoni 94Frw, bitewe n’imihanda igoranye akoresha mu kugera ahari amata.

Ngo hari kandi n’amata yavanaga ku makusanyirizo ari mu kiciro cya mbere akayageza ku ruganda bagasanga ari mu kiciro cya kabiri akamupfira ubusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka