Leta igiye gushyira ingufu mu bworozi bw’ingurube bukozwe kinyamwuga

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) iratangaza ko ifite gahunda yo kuvugurura ubworozi bw’ingurube bugakorwa kinyamwuga.

Ubworozi bw'ingurube buri mu bugiye kwibandwaho muri gahunda yo kwihutisha ubukungu
Ubworozi bw’ingurube buri mu bugiye kwibandwaho muri gahunda yo kwihutisha ubukungu

Dr. Solange Uwituze, umuyobozi mukuru wungirije mu kigo giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) ushinzwe ubushakashatsi mu by’ubworozi no kumenyekanisha ibyerekeranye n’ubworozi, asobanura ko ubworozi bw’ingurube buri muri gahunda z’ibanze zo guteza imbere igihugu.

Agira ati "Ubworozi bw’ingurube ni ahantu dushyize imbaraga cyane ku mpamvu ebyiri. Icya mbere ni uko zororoka vuba, zigatanga amafaranga vuba, zigatanga akazi, kandi zikarinda n’imirire mibi."

Ibyo bizakorwa muri gahunda ya ya Leta y’imyaka irindwi y’ubukungu bwihuse yiswe “National Strategic Transformation.”

MINAGRI ivuga ko hari umushinga izaterwamo inkunga n’iyahoze ari CTB (Coopération Technique Belge) ubu yitwa ENABEL (Agence belge de développement), ukazatangiea gushyirwa mu bikorwa mu ngengo y’imari ya 2019/2020.

Dr. Uwituze ushinzwe ubushakashatsi mu by'ubworozi no kumenyekanisha ibyerekeranye n'ubworozi muri RAB
Dr. Uwituze ushinzwe ubushakashatsi mu by’ubworozi no kumenyekanisha ibyerekeranye n’ubworozi muri RAB

Dr. Solange Uwituze avuga ko mu myaka itanu uyu mushinga uzakoresha miliyoni 15 z’ama Euro mu bworozi bw’ingurube, ubw’inkoko no mu gushaka ibiryo by’ayo matungo.

Leta n’abafatanyabikorwa ngo bazagira uruhare mu kubitangiza hanyuma byegurirwe abikorera bakomeze kubikoresha no kubibyaza umusaruro.

Ku ikubitiro abikorera basanzwe muri ubwo bworozi barimo ihuriro ry’aborozi b’ingurube mu Rwanda (Rwanda Pig Farmers Association) ni bo bazagira uruhare mu kubukurikirana.

Shirimpumu Jean Claude, umuyobozi w’iryo huriro avuga ko zimwe mu mbogamizi bahuraga na zo mu bworozi bakora zirimo kutabona icyororo cyizewe kandi gitanga umusaruro, kutabona ibiryo by’amatungo byabugenewe kandi bihagije, hakaba n’ikibazo cy’ibiribwa bihenze, ndetse no kutagira amabagiro yabugenewe.

Ati "Tugiye kureba uko twahuza igenamigambi ryacu n’ibi Leta itwifuriza. Tugiye korora neza kuko batwemereye icyororo cyizewe. Tugiye gukora cyane kugira ngo ayo mahirwe Leta iduhaye tuyabyaze umusaruro."

Shirimpumu Jean Claude uyobora ihuriro ry'aborora ingurube
Shirimpumu Jean Claude uyobora ihuriro ry’aborora ingurube

Dr. Solange Uwituze avuga ko bimwe mu bizitabwaho muri uwo mushinga ari ugushakira aborozi icyororo cyujuje ubuziranenge ndetse no kubaka amabagiro agezweho.

Ati "Iyo urebye mu Rwanda usanga ingurube hafi ya zose ari ubwoko bumwe ku buryo iyo zibyaranye zidatanga umusaruro mwiza, ni yo mpamvu kuvugurura icyororo ari ikintu kihutirwa cyane.

“Ikindi kibazo ni uko nta hantu habugenewe ho gutunganyiriza inyama z’ingurube nk’ibagiro rigezweho rizwi mu gihugu riri ku rwego ruhanitse."

Biteganyijwe ko hirya no hino mu gihugu hazubakwa ahantu ho gutegurira icyororo. Hazubakwa kandi n’amabagiro manini azatunganya inyama z’ingurube n’ibindi bizikomokaho byose bikazashorwa ku isoko ry’imbere no hanze y’igihugu.

Gahunda ijyanye n’ubworozi mu Rwanda iteganya ko 48% by’inyama zizaba zikenewe muri 2024 zizaba zitangwa n’ingurube.

Aborozi b'ingurube bahagarariye abandi bishimiye ko ubworozi bw'ingurube Leta igiye kubuteza imbere
Aborozi b’ingurube bahagarariye abandi bishimiye ko ubworozi bw’ingurube Leta igiye kubuteza imbere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Nifuza gutangira ubworozi bw,ingurube bityo nkeneye ibitekerezo n,inama.njya mbona Shirimpumu J.Claude kumbuga zitandukanye ariko nta contact ye jya mbona Kandi nkeneye kumwigiraho byinshi

MUGIRENTE Jean Claude yanditse ku itariki ya: 16-05-2020  →  Musubize

Nasabaga ko leta yadufasha kumenya aho twakura ubwoko bwiza butanga umusaruro kuko kenshi usanga aborozi Bose bavuga ko boroye ubwoko bwiza nyamara atariko bimeze

Dusabe Julienne yanditse ku itariki ya: 19-04-2020  →  Musubize

MURAKOZE NATWE TUGIYE KUGANA IYI MISHINGA MYIZA CYANE IBYARA INYUNGU

ROGERZ yanditse ku itariki ya: 20-02-2020  →  Musubize

N’ukuri ubworozi bwingurube biragaragara ko ari ubworozi bwiza cyane buhiswemo ntaguhubuka ukabukora ufite icyo ugamije nta gucika intege bwaguteza imbere bugateza imbere n,igihugu muri rusange. natwe nk’urubyiruko tugiye gushaka uko twashora imari muri ubu bworozi kandi twizeye yuko buzagenga neza. icyindi nasaba nuko nk’abantu baba babumazemo nk’igige kirambye bajya bafasha abagitangira uyu mwuga kugirango nabo bagire ibyo bagenda babigiraho byinshi bitandukanye. Ndi I kigali Nyamirambo. ariko ndateganya kuzashoramo imari nkabukorera nkahantu mu cyaro.Murakoze

ROGERZ yanditse ku itariki ya: 20-02-2020  →  Musubize

Nukuri rwose twishimiye iyigahunda ya leta.

Ndi i kayonza mumurerenge wa mukarange maze 1 ndangije kwiga ariko ububworoz bwi ngurube bwa ntrje to mber cyan. nge ubumfite 4 nkuru cyane 3 za mashashi ,50 zibyana(zimaz amez 3) .mbese zose ni 57.
Rero icyo nakwisabira ubuyobozi nuko badufasha kujya tubona imiti kuburyo bworoshye,ndetse no gusaba abaftanya bikorwa ku twegereza ibyokurya byazo tukajya tubibona byiroshye.

Ku myakayange 18 nitej imber norora ingurube ndetse nkaba numva nyuma 5years nzaba ngez kurwego rwohejuru. Morakoze

Theogen Niyitanga yanditse ku itariki ya: 23-01-2020  →  Musubize

NI BYIZA PE! INGURUBE N’ITUNGO RITANGA UMUSARURO VUBA. GUSA MUZADUSHAKIRE NUBURYO TWAJYA TUBONAMO IMITI YAZO CYANE CYANE NKA FER ITERWA IBIBWANA YONGERA AMARASO

IRANDORA SAIDI yanditse ku itariki ya: 14-11-2019  →  Musubize

Kuru bworozi bw’ingurube nibwiza pe kandi butanga n’umusaruro ariko hari ndwara zozo zitazwi imiti cyangwa inkingo harimo nka teniya , muryamo nizindi nazomwadufaha tukamenya niba hari imiti cyangwa inkingo maze tugakuza imishinga yacu

ISHIMWE Pacifique yanditse ku itariki ya: 3-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka