Kirehe: Inka 17 zakuwe mu bworozi

Umukozi w’Akarere ka Kirehe ushinzwe Ubworozi, Nsengimana Emmanuel, avuga ko inka 17 mu Murenge wa Nyamugari arizo zimaze gukurwa mu bworozi, kubera zagaragaje ibimenyetso by’indwara y’uburenge.

Ku wa 07 Werurwe 2023, nibwo Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), cyatangaje akato k’amatungo n’ibiyakomokaho mu Murenge wa Nyamugari kubera kwirinda ikwirakwira ry’indwara y’uburenge, yagaragaye mu rwuri rw’umworozi.

Nsengimana avuga ko kugeza ubu inka 17 arizo zakuwe mu bworozi, kuko arizo zagaragaje ibimenyetso by’uburwayi bw’uburenge.

Ati “Kugeza ubu ni inka 17 gusa zagaragaje ibimenyetso by’indwara y’uburenge, kandi nta handi haragaragara ibimenyetso, kuko izo zari mu rwuri rwazo bwite ntaho zahuriraga n’izindi.”

Avuga ko bagikora iperereza ryo kumenya aho indwara yakomotse, ariko agakeka ko yaba yarakomotse mu Gihugu cya Tanzaniya kuko kimaze umwaka wose kirwaje, byongeye mu mugezi w’Akagera hakaba hahora urujya n’uruza rw’abantu bikekwa ko bashobora kuba aribo babuzanye.

Agira ati “Ni Akagera kadutandukanya kandi hahoramo abantu n’amatungo, hari Abanyarwanda b’abarobyi ndetse n’inka za Tanzaniya niho ziza kunywera amazi, aho niho dukeka.”

Avuga ko nta nka ziheruka kuva muri Tanzaniya ziza mu Rwanda, bityo bagakeka ko uburenge bwazanywe n’abantu kuko nabo bashobora kubuzana, kandi bukaba bunakwirakwira cyane.

Avuga ko ubu barimo gukora ibishoboka kugira ngo budakwirakwira Umurenge wose, kimwe n’indi bihana imbibi, uwa Kigarama na Mahama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka