Kirehe: Birakekwa ko ibinyabutabire biba mu masaka mato byaba ari byo byishe inka 13

Ku wa Gatandatu tariki 13 Ugushyingo 2021, nibwo hamenyekanye amakuru y’inka 13 zapfuye mu buryo bw’amayobera, bikaba byarabereye mu Murenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe.

Amasaka mato ngo abamo ibinyabutabire bishobora kwica amatungo yayariye
Amasaka mato ngo abamo ibinyabutabire bishobora kwica amatungo yayariye

Zikimara gupfa, abantu batandukanye, cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga, bavugaga ko zishobora kuba zarozwe, abandi bakavuga ko bitumvikana ukuntu umuntu yakwihimura ku wundi ngo amwicire inka zingana zityo n’ubwo yaba yamwoneshereje.

Gusa ibyo byose byari ibivugwa n’abantu bagendeye ku byo babona nta wari uzi ukuri kwerekeye urupfu rw’izo nka. Ariko ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bukimara kumva icyo kibazo nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi w’ako Karere w’umusigire, Zikama Eric, ngo bari kumwe n’inzego z’umutekano bagiye ahabereye icyo kibazo, ndetse bajyana n’itsinda ry’abantu bo mu Kigo cy’igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kugira ngo bafate ibizamini kuri izo nka n’amasaka bivugwa ko zariyeho zigahita zipfa kugira ngo bijye gupimwa muri Laboratwari.

Zikama ati “Izo nka zari zivuye koga zica kuri ayo masaka ziyaryaho, ni amasaka akiri mato, iyo ahuye n’izuba ryinshi agira uburozi bwakwica amatungo, abaturage bakekaga ko baziroze ariko twiriweyo dusaba RAB ko yapima ibizamini byo kuri ayo masaka no kuri ayo matungo yamaze gupfa. Aborozi bari bafite ikibazo ko zarozwe, ariko hari n’izindi zariye kuri ayo masaka ntizapfa, izo bahaye amakara zararokotse, kandi si ubwa mbere ibintu nk’ibyo bibaye muri Kirere, kuko hari n’ikindi gihe inka zishwe no kurya amasaka akiri mato, icyo gihe byabaye mu Murenge wa Mushikiri.

Ibyo abantu bavuga ko ngo haba hari hasanzwe amakimbirane hagati y’uwahinze amasaka inka zariyeho na ba nyirazo, ngo si byo kuko ari abantu babanye neza nta kibazo bafitanye.

Zikama Eric ati “Inka zapfuye ni iz’abantu babiri, umwe yapfushije esheshatu undi apfusha zirindwi, nta makimbirane bagirana n’uwo wahinze amasaka, kuko umwe muri abo borozi ni we wamwatiye aho yayahinze, kandi nta bwone bugaragara kuko zayariyeho gato zitambuka ziva koga. Uwo wahinze amasaka we nta n’ubwo avuga ikibazo cy’ubwone”.

Dr Uwituze Solange, Umuyobozi wungirije muri RAB ushinzwe iterambere ry’ubworozi, yavuze ko n’ubwo ibizamini byo muri Laboratwari bitaratanga ibisubizo, ariko ngo bakeka ko izo nka zishwe n’ibinyabutabire bibiri.

Ati “Kimwe kitwa ‘Nitrate’, icyo iyo kigeze mu gifu cy’inka gihinduka ‘Nitrite’, yagera mu maraso, ikimura umwuka wa ‘oxygen’ ikaba nkeya mu maraso itungo rikicwa no kubura umwuka. Ikinyabutabire cya Kabiri ni icyitwa Cyanide, na yo iyo igeze mu maraso yimura ‘oxygen’ ku ntebe yayo, ikaba nkeya mu maraso, itungo rikicwa no kubura uwo mwuka. Iki kinyabutabire cyica vuba, ni ukuvuga hagati y’iminota 15-30, itungo ryariye ibyatsi bigifite nk’amasaka akiri mato, atararenga ibagara rya mbere”.

Dr Uwituze avuga ko ibyo bipimo byajyanywe muri Laboratwari bitegerejweho kuzarangiza urwikekwe kuri abo barozi bapfushije inka, ngo ntibitinda cyane kuko ibisubizo biboneka mu gihe cy’iminsi itatu (3).

Ibyo binyabutabire kandi nk’uko Dr Uwituze yakomeje abisobanura, biboneka mu bwoko bwose bw’amasaka akiri mato, atarerenza hagati ya santimetero 30-40, ibyo binyabutabira ngo bigenda bigabanuka uko ikimera gikura kuko kibikoresha mu mikurire yacyo.

Uwo muyobozi w’umusigire w’Akarere ka Kirehe yavuze ko nk’ubuyobozi bagiye guhumuriza abo baturage bagize ibyago bapfusha inka, bubasaba gutuza ntibakomeze kuvuga ikibazo cy’uko inka zabo ngo zaba zarozwe, ahubwo bagategereza ibizava mu bipimo byajyanywe na RAB muri Laboratwari.

Ikindi ngo nk’Ubuyobozi bw’Akarere buzashumbusha abo borozi bubinyujije muri gahunda ya ‘Girinka’, ariko ngo n’abaturanyi b’abo borozi batangiye kwiyemeza kubashumbusha.

Ibyo byago byabaye kuri abo baturage, ngo byatumye ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwongera gufata umwanya wo gukangurira abaturage gufat ubwishingizi bw’amatungo yabo, kuko butabara mu gihe umuntu agize ibyago nk’ibyo, agapfusha amatungo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiruha ngo muhuhe! Muravuga ngo ntakibazo bafitanye mwemeza ko nila 13 zirenga zonnye, urumva se ubwacyo atari ikibazo? Ubwose zahasize iki?

kale yanditse ku itariki ya: 15-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka