Kirehe: Bagiye gushyira imbaraga mu gushaka abavuzi b’amatungo bigenga

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzirabatinya Modeste, avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu gushaka abavuzi b’amatungo bigenga, ndetse aborozi bagire uruhare mu kubishakira hagamijwe kongera ubuvuzi bw’amatungo n’umukamo.

Inka ya Bizimungu wa Nyamugari ifite amaraso y'iya kijyambere 100% kandi ifite ubuzima bwiza
Inka ya Bizimungu wa Nyamugari ifite amaraso y’iya kijyambere 100% kandi ifite ubuzima bwiza

Abitangaje nyuma y’urugendo shuri aborozi 30 bo mu Karere ka Kirehe bagiriye mu Karere ka Gicumbi, hagamijwe guteza imbere ubworozi no kongera umukamo w’amata ukiri mucye ugereranyije n’uwakabaye uboneka.

Akarere ka Kirehe gafite inka zirenga 42,000 zitanga litiro 8,000 z’amata ku munsi.

Nzirabatinya avuga ko inka nyinshi z’ako karere ari izifite amaraso macye y’iza kijyambere, zidatanga umukamo mwinshi.

Gusa amara impungenge aborozi ba Kirehe bavuga ko inka zifite amaraso 100 y’iza kijyambere zitahaba kubera ubushyuhe bwinshi buhaba, kuko ngo hari aborozi bazifite kandi zifite ubuzima bwiza.

Ati “Inka zifite amaraso ‘iza kijyambere 100% muri Kirehe zirahari kandi zibayeho neza, urugero ni umuturage witwa Bizimungu Theogene wa Nyamugari kandi harashyuha, na we twaramusuye afite inka yakuye i Gicumbi, ayimaranye imyaka itatu n’igice kandi ikamwa litiro 35 ku munsi.”

Beretswe ubwatsi bw'inka butandukanye bufite intungamubiri nyinshi
Beretswe ubwatsi bw’inka butandukanye bufite intungamubiri nyinshi

Avuga ko inka ivuye ahantu hakonja ikurikiranywe neza n’abavuzi b’amatungo yabaho neza kandi igatanga umukamo mwinshi.

Mu byo bigiye ku borozi ba Gicumbi ngo ni uburyo bwo kugaburira inka ubwatsi bufite intungamubiri ndetse n’amazi ahagije, ariko by’umwihariko kuba inka zabo zikurikiranwa n’abavuzi b’amatungo bigenga mu gihe iwabo bategereza uwa Leta.

Avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu gushaka abavuzi b’amatungo benshi ku buryo aborozi bazajya bifatanya bagashaka uwo bakoresha badategereje uwa Leta.

Yagize ati “I Gicumbi, aborozi bafite uburyo bishyira hamwe bagashaka umuveterineri wigenga mu gihe twebwe kenshi usanga bategereza uwa Leta, utabasha kujya mu nka zose 42,000 ziri mu Karere. Rero tugiye kongera abaveterineri benshi bigenga mu baturage, ndetse abaturage bishyize hamwe bakabishakira.”

Aborozi ba Kirehe banahawe amapompo yo koza inka ndetse n'imyunyu
Aborozi ba Kirehe banahawe amapompo yo koza inka ndetse n’imyunyu

Uretse gushaka abavuzi b’amatungo benshi bigenga, ngo hazanashyirwa imbaraga mu kuvugurura ubwoko bw’inka, bagashaka izifite amaraso menshi y’iza kijyambere ku buryo zitanga umukamo mwinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka