Kirehe: Amatungo yashyizwe mu kato kubera uburenge

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB), cyatangaje ko Umurenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe, amatungo yaho ashyizwe mu kato kubera indwara y’uburenge yagaragaye mu nka.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa RAB, Dr. Solange Uwituze, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Werurwe 2023, rivuga ko kubera ubukana bw’indwara y’uburenge n’uko ikwirakwira vuba kandi itungo ryafashwe rikayimarana igihe, hafashwe ingamba zo kuyikumira no kwirinda ikwirakwira ryayo.

Aborozi basabwe guhagarika ingendo z’amatungo (Inka, ihene, intama n’ingurube), ku mpamvu iyo ari yo yose harimo kurorwa, kubagwa, kugurishwa/ibikomera mu Murenge wa Nyamugari wose.

Gucuruza ibikomoka kuri ayo matungo aribyo amata, inyama ndetse n’impu nabyo muri uwo Murenge byahagaritswe.

Aborozi bafite amatungo yagaragaje ibimenyetso cyangwa akekwaho ibimenyetso by’indwara y’uburenge, basabwe guhita babimenyesha umukozi ushinzwe Ubworozi ku Murenge ndetse bagafata ingamba z’ubwirinzi (Gukumira urujya n’uruza rw’abantu baza ahari amatungo arwaye, gukoresha umuti wica Virusi y’indwara y’uburenge ku bikoresho byo mu bworozi).

Hari ugukura mu bworozi inka, ihene, intama cyangwa ingurube zigaragaje ibimenyetso kugira ngo zidakomeza kwanduza izindi.

Hari kandi gusuzumisha amatungo (Inka, ihene, intama n’ingurube) yaba yarahuye n’izirwaye, asanganywe ubwandu nayo agakurwa mu bworozi.

Gukumira izerera ry’amatungo hashyirwaho ibyangombwa akenera buri munsi, nko kuyabonera amazi kugira ngo inka, ihene n’intama zitazerera zijya kuyashaka.

Gushyiraho ubwogero burimo umuti wica virusi y’indwara y’uburenge aho ibinyabiziga, abantu cyangwa ibikoresho bisukurirwa, mu gihe bivuye mu gace barwaje.

Gukingiza indwara y’uburenge inka zose zirengeje amezi atandatu mu Mirenge yose igize Akarere ka Kirehe.

RAB ikaba yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze, abashinzwe umutekano, aborozi, gukomeza kurushaho gutanga umusanzu wabo mu gukumira uburwayi bw’amatungo.

Abaturage bakaba bibukijwe ko uzarenga ku bikubiye muri iri tangazo, azahanwa n’itegeko rigena uburyo bwo kwirinda no kurwanya indwara zanduza amatungo mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka