Kirehe: Aborozi bitwaye neza bahembwe ibifite agaciro ka miliyoni 7

Aborozi bo mu karere ka Kirehe bitwaye neza bahembwe n’umuryango utegamiye kuri Leta ushinzwe guteza imbere abaturage mu bikorwa bijyanye n’ubworozi bw’amatungo, kurwanya imirire mibi no kurengera ibidukikije (HPI) ufatannije n’umushinga uteza ubuhinzi n’ubworozi mu karere ka Kirehe (KWAMP) ku bufatanye n’akarere ka Kirehe.

Abahembwe bahawe ibikoresho bitandukanye birimo ingorofani, amasuka amagare, ibitiyo hamwe n’umworozi umwe wahawe velo moteri n’imashini ishya ubwatsi naho abandi bahabwa n’ibigega by’amazi, iki gikorwa kikaba cyaratwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 7 n’ibihumbi 660.

Aborozi bo mu karere ka Kirehe baje guhembwa.
Aborozi bo mu karere ka Kirehe baje guhembwa.

Muri uyu muhango wabaye tariki 27/02/2014, umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Murayire Protais, yashimiye aborozi uburyo bitwaye neza mu bworozi bwabo aho yabasabye gukomereza aho kugira ngo n’ubutaha bazabone ibihembo bishimishije.

Yavuze ko ibi byose babikesha imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba abasaba ko bakwigisha n’abandi borozi bakaba nabo bakwiteza imbere bityo na bo mu gihe kiza bakaba babona ibihembo nk’ibi.

Kaburame Emmanuel witwaye neza kurusha abandi ashyikizwa velo moteri n'umuyobozi w'akarere.
Kaburame Emmanuel witwaye neza kurusha abandi ashyikizwa velo moteri n’umuyobozi w’akarere.

Kaburame Emmanuel witwaye neza kurusha abandi borozi bo mu karere ka Kirehe akaba yahembwe Velo Moteri hamwe n’imashinzi ikata ubwatsi avuga ko yiteguye kugororera Perezida wa Repubulika we wamugejeje kuri ibi bikorwa byose by’ubworozi burambye.

Ngo kugira ngo Kaburame agere kuri iki gikorwa cy’ubworozi uwa mbere abikesha ni umugore we ndetse na perezida Kagame.

Hanatanzwe ibigega bifata amazi n'amagare.
Hanatanzwe ibigega bifata amazi n’amagare.

Nyiraneza Juliyeti wahembye ikigega cyo gutega amazi hamwe n’igare avuga ko na we yabyishimiye yari atazi ko yagera ku rwego rwo guhembwa ku rwego rw’Akarere, akaba akomeza avuga ko ibi byerekana ko mu minsi iri imbere azaba ageze ku rwego rushimishije.

Mu karere ka Kirehe kuva gahunda ya Girinka yatangira hamaze gutangwa inka 7247 zatanzwe mu ngo 4908.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka