Kirehe: Aborozi barifuza Laboratwari y’amatungo

Aborozi b’inka mu Karere ka Kirehe, barifuza ko bakwegerezwa Laboratwari y’amatungo kugira ngo agire ubuzima bwiza kuko rimwe na rimwe apfa batazi indwara yari arwaye.

Aborozi b'inka barifuza Laboratwari yabafasha mu buvuzi bwayo
Aborozi b’inka barifuza Laboratwari yabafasha mu buvuzi bwayo

Umworozi wa kijyambere, Ngabonziza Augustin, avuga ko yagiye apfusha inka mu bihe bitandukanye kubera ko ariwe n’uwazivuraga babaga batazi indwara zirwaye.

Avuga ko babonye iyi Laboratwari byafasha n’abavuzi b’amatungo kumenya indwara bavura bityo inka zikagira ubuzima bwiza.

Ati “Bishoboka muri RDDP 2, bakatuzanira Laboratwari y’amatungo, abavuzi b’amatungo bakavura bazi icyo bavura kuko nkanjye, nagiye mpfusha inka mu gihe cyashize mu by’ukuri ntazi ikizica, nyuma nabashije kujya Ngoma kwishakira umukozi wo muri Laboratwari aza gupima inka zanjye, tuyibonye rero byadufasha kandi bikanafasha abavuzi b’amatungo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, avuga ko bamaze kuvugana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, kandi babemereye ko barimo gushaka ubushobozi kugira ngo begereze aborozi serivisi z’ubworozi cyane Laboratwari.

Agira ati “Turacyafite iyo mbogamizi ariko turashimira RAB kuko yatwemereye ko igiye kwegereza abaturage serivisi yo gupima indwara z’amatungo kandi batwijeje ko ubushobozi burimo gushakwa kugira ngo barusheho kwegera aborozi ariko binazamure imivurire y’amatungo.”

Abavuzi b'amatungo bigenga bafashije mu gutera intanga no kurwanya indwara z'amatungo
Abavuzi b’amatungo bigenga bafashije mu gutera intanga no kurwanya indwara z’amatungo

Akarere ka Kirehe karimo inka zisaga 42,000 zitanga umukamo ungana na litiro 10,000 ku munsi ku mata yagemuwe ku makusanyirizo yayo ane (4) abarizwa mu Karere hatabariwemo agurishwa ku ruhande muri Resitora no mu baturage bisanzwe.

Uretse abaveterineri bakorera Leta, ubu Kirehe ifite abaveterineri bigenga 150 bihurije mu ihuriro rimwe rigamije kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo.

Ngabonziza Augustin, avuga ko abavuzi b’amatungo bigenga bafashije byinshi cyane mu gutera intanga no mu buvuzi bw’amatungo ahubwo akifuza ko barushaho kugira ubunyangamugayo mu kazi kabo.

Yagize ati “Veterineri w’Umurenge hari igihe umuhamagara akakubwira ko ari mu nama bityo agatinda kukugeraho mugihe abigenga bo umuhamagara akaguha isaha kandi akayubahiriza. Turabifuzaho kuvugisha ukuri bakabikora kinyamwuga kuko muri iki gihe igihe kirahenze.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buvuga ko abaveterineri bigenga bafashije byinshi cyane muri gahunda yo gutera intanga, ubuvuzi bw’amatungo no gukumira indwara zayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka