Kayonza: Veterineri ntavuga rumwe n’abaturage ku gitera impfu z’inka borojwe

Mu gihe hari abaturage bavuga ko impfu za hato na hato z’inka mu karere ka Kayonza ziterwa nuko abavuzi b’amatungo batazitaho, veterineri w’akarere avuga ko izo nka zapfuye zizize indwara kimwe n’uko n’irindi tungo ryapfa.

Mu nka 1089 zorojwe abaturage bo mu karere ka Kayonza kuva umwaka w’ingengo y’imari wa 2011/2012 utangiye, muri izo izigera kuri 71 zamaze gupfa.

Veterineri w’akarere ka Kayonza, Jacqueline Mutesi, ntiyemera ko hari uburangare bwabayeho ku ruhande rw’abaganga b’amatungo ku buryo byaba ari byo byatumye izo nka zipfa.

Inka 71 mu zorojwe abaturage zimaze gupfa.
Inka 71 mu zorojwe abaturage zimaze gupfa.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kayonza bapfushije inka bahawe bavuga ko impfu z’izo nka ziterwa n’uko zigurwa hanze y’u Rwanda zigashyikirizwa abo zagenewe zinaniwe cyangwa zifite indwara, ariko by’umwihariko ngo zikaba zinagera mu Rwanda ntizibashe kwihanganira imiterere y’ikirere cy’u Rwanda bikaziviramo gupfa.

Umuyobozi w’umuryango IBUKA, Ignace Munyabuhoro, atanga urugero ku nka 20 zari zorojwe abacitse ku icumu batishoboye, ariko kugeza ubu esheshatu muri zo zamaze gupfa.

Munyabuhoro yavuze ko kuba inka abaturage borozwa zidakurikiranwa n’abaganga b’amatungo, ari imwe mu mpamvu ituma zipfa.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikigaragara nuko inka zitangwa zihabwa abaturage batifite kandi batigeze borora inka narimwe.ibibituma batabasha gukurikirana ubuzima bwazo kuko igihe zirwaye batabasha kugura imiti yo kuzivuza.Rimwe narimwe usanga bahamagara abazibahaye ngo"ya nka yanyu yarwaye muze kuyivura".

rrr yanditse ku itariki ya: 23-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka