Akarere ka Kayonza ni kamwe mu turere dukorerwamo ubworozi bw’inka cyane mu gihugu, ariko inyungu zibukomokaho ngo zigera kuri bake ahanini bitewe n’uko bamwe bacyorora inka zidatanga umukamo.
Ibyo ngo bituma badatera imbere ugereranyije n’aborozi bo mu tundi turere duturanye n’aka Kayonza nk’uko bamwe muri abo borozi babyemeza, bagasanga hakwiye gutanga inyigisho kugira ngo aborozi bashishikarire korora inka za kijyambere, nk’uko bivugwa na Karamaga Charles, uyobora inama njyanama y’Umurenge wa Gahini.

Uretse ikibazo cy’inka zidatanga umukamo gituma bamwe mu borozi batabona inyungu zikomoka ku bworozi bakora, ngo haracyari n’ikibazo cyo kubona isoko ry’amata make abasha kuboneka ndetse n’iry’inka.
Safari Steven, umwe mu borozi bo mu Karere ka Kayonza akaba n’umuyobozi w’urwego rw’abikorera avuga ko kenshi inka zigurwa n’abantu bameze nk’abamamyi bahenda aborozi, bazijyana ku isoko bakaba ari bo babona inyungu.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Mugabo John avuga ko ubworozi muri ako karere bugifite ibibazo kuko budatanga inyungu ku borozi uko bikwiye.

Gusa avuga ko mu gushaka umuti w’icyo kibazo aborozi bakwiye kubanza gutunganya inzuri za bo mbere yo gutekereza kuzishyiramo inka za kijyambere zishobora gutanga umukamo mwinshi.
Agira ati “Ntushobora guhindura inka muri ririya shyamba ririmo ibihuru n’inkurikizi kuriya kuko n’inka washyiramo zagira ibibazo. Ikigomba kubanza ni ugutunganya inzuri hanyuma ibindi bigakurikira”.
Ubworozi ni kimwe mu byinjiriza Akarere ka Kayonza imisoro myinshi kuko igera kuri 40% y’imisoro yose akarere kinjiza. Hari impungenge ko mu gihe ibibazo biri mu bworozi bitabonerwa ibisubizo ubukungu bw’akarere bushobora gusubira inyuma, buri mworozi wororera muri ako karere akaba asabwa kugira icyo akora kugira ngo akore ubworozi bw’umwuga.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|