Kayonza: Aborozi ntibagishyira imbere umubare w’inka ahubwo bareba umusaruro
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, arashimira aborozi mu Ntara y’Iburasirazuba ko bamaze guhindura imyumvire ku bworozi, aho batakirebera ku mubare w’inka ahubwo bareba umusaruro bazikuramo, ariko nanone abasaba gushyira imbaraga mu byatuma umukamo urushaho kuba mwinshi.
Yabitangaje ku wa Gatandatu tariki ya 14 Mutarama 2023, mu gitaramo cy’Imihigo y’aborozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba, gisoza icyumweru cy’ubukangurambaga ‘Terimbere Mworozi’ bwari bugamije kuvugurura ubworozi no kongera umukamo mu bwinshi no bwiza.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko iki cyumweru cy’ubukangurambaga cyatanze umusaruro, kuko hatewe ubwatsi bugaburirwa amatungo kuri hegitari 135.7, inka 543 zishyirwa mu bwishingizi, inka 13,433 zikingirwa indwara zitandukanye, hanatangwa inka 27 muri gahunda ya girinka ndetse hanakorwa ingendo nshuri z’aborozi ziteguye mu Turere twa Gatsibo na Bugesera.
Minisitiri Musabyimana, avuga ko Intara y’Iburasirazuba ifite amahirwe atabarika yo kuba ikigega cy’Igihugu ku bikomoka ku matungo, kuko haramutse habonetse amabagiro menshi ya kijyambere n’inka zitanga inyama, zajya zicuruzwa hanze y’Igihugu zabazwe ibindi nk’impu n’amahembe bigakorwamo ibindi bintu nabyo byakenerwa mu bundi buryo.
Avuga ko Leta yakoze byinshi kugira ngo Intara y’Iburasirazuba ibe ikigega cy’Igihugu cyangwa umujyi mukuru w’Ubworozi, bityo aborozi bafite byinshi bagomba gukora kugira ngo icyo cyifuzo bigerweho.
Ati “Murakora byinshi kandi turabishima kuko biragaragara ugereranyije n’imyaka yashize, ubu turabona ko aho mwororera hagenda haba heza kurushaho, uburyo bwo kuvugurura icyororo murabishyiramo imbaraga ndetse n’imyumvire ku bworozi igenda ifata indi ntera, aho tutakirebera imihigo yacu mu mubare w’inka ahubwo turebera mu musaruro biduha kandi niho dushaka ko twese tugera.”
Kugira ngo ariko ngo ibyo bigerweho neza, hari ibyo aborozi bakeneye gushyiramo imbaraga harimo kuzitira no gukorera inzuri, gutera ubwatsi, kuvugurura icyororo no kubaka ibiraro by’inka, kuzikingiza indwara no kuzivuza kugira ngo zirusheho gutanga umusaruro.
Mu mpera z’umwaka wa 2022, aborozi 356 basinye amasezerano yo kongera umukamo ku buryo hagiye kurebwa ibyo buri wese akeneye haba kubonerwa inka zitanga umukamo mwinshi ndetse n’ubwatsi, kugira ngo bagere kuri litiro 500 ku munsi nk’uko babyiyemeje.
Hamaze kuboneka imashini zizinga ubwatsi 10 aho Akarere ka Nyagatare gafite enye naho Gatsibo na Kayonza buri Karere kakagira eshatu eshatu.
Kuri ubu muri utu Turere twose haboneka litiro 133,000 ku munsi, mu gihe uruganda rukora amata y’ifu rurimo kubakwa i Nyagatare nirwuzura ruzajya rukenera litiro zirenga 650 ku munsi.
Ohereza igitekerezo
|