Kayonza: Aborozi barifuza ikusanyirizo ry’amata rinini kuri kaburimbo

Aborozi bo mu Karere ka Kayonza barifuza ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2015/2016 akarere kazubaka ikusanyirizo rinini ku muhanda wa kaburimbo, aho uruganda rw’inyange rushobora kuyasanga bitagoranye.

Ako karere ni kamwe mu turere tw’u Rwanda dukorerwamo ubworozi bw’inka cyane, ariko inyungu zigera ku borozi ngo ziracyari nke cyane ugereranyije n’icyo bwakabaye bubamariye.

Ubusanzwe mu mirenge yororerwamo hagiye hubakwa amakusanyirizo y’amata kugira ngo aborozi bayahakusanyirize ajyanwe ku isoko ari menshi. Nyamara Safari Steven, umwe mu borozi bo mu Karere ka Kayonza avuga ko bitewe n’uko hari imihanda mibi imodoka y’uruganda rw’Inyange itajya gufata ayo mata bigatuma aborozi bagwa mu gihombo.

Hari amakusanyirizo y'amata mu mirenge y'ibyaro ariko imodoka y'uruganda rw'inyange ngo ntigerayo kuko hari imihanda mibi.
Hari amakusanyirizo y’amata mu mirenge y’ibyaro ariko imodoka y’uruganda rw’inyange ngo ntigerayo kuko hari imihanda mibi.

Ikibazo cyo kubura isoko ry’amata ngo kidindiza iterambere ry’aborozi, ndetse kikanaca intege bamwe mu bakabaye bashora amafaranga mu bworozi kugira ngo babukore nk’umwuga.

Gusa ngo kimwe mu byafasha gukemura ibibazo biri mu bworozi muri ako karere ngo ni ukubaka ikusanyirizo rirni hafi y’umuhanda wa kaburimbo, aho imodoka y’uruganda rw’inyange izajya igera ku mata bitagoranye nk’uko bamwe mu borozi babihamya.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Mugabo John na we yemeza ko kuba aborozi batabasha kubona isoko ry’umukamo w’inka za bo ari ikibazo kigihangayikishije. Cyakora avuga ko muri ako karere hatangiye gahunda zo gushaka uburyo amata yakorwamo ibindi bintu byo kurya birimo na foromaji (fromage) aho kugira ngo apfe ubusa.

Mugabo avuga ko hari gahunda yo kubyaza amata ibiribwa ngo adapfa ubusa.
Mugabo avuga ko hari gahunda yo kubyaza amata ibiribwa ngo adapfa ubusa.

Yemeza ko iyo gahunda nigera ku ntego za yo aborozi batazongera kugwa mu gihombo.

Ubworozi ni kimwe mu byinjiriza Akarere ka Kayonza imisoro myinshi igera kuri 40 ku ijana y’imisoro yose akarere kinjiza.

N’ubwo bimeze gutyo ariko, haracyari imbogamizi y’uko bamwe mu bororera muri ako karere bagenda biguru ntege mu kwishyura imisoro y’inzuri bororeramo, bamwe bakavuga ko imwe mu mpamvu ituma batinda kwishyura ari uko batabona inyungu z’ubworozi bwa bo kubera kubura isoko ry’amata.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka