Kayonza: Abaturage batangije mituweli y’ubuvuzi bw’amatungo

Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubuvuzi bw’amatungo buhenze, abaturage bo mu Karere ka Kayonza batangije ubwisungane mu kuvuza amatungo yabo, kuko sosiyete z’ubwishingizi zishingira impfu z’amatungo gusa hakaba nta bwishingizi bw’indwara zayo bubaho.

Ibi Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Telesphore Ndabamenye, yabibwiye abasenateri bamubazaga, ku wa 1 Mata 2026, icyo Guverinoma irimo gukora kugira ngo ibiciro by’imiti y’amatungo “bigaragara ko bihanitse kandi birimo akajagari, ku buryo buri muganga w’amatungo usanga agurisha imiti y’amatungo ku giciro yishakiye,” bihabwe amabwiriza abigenga.

Minisitiri Dr Ndabamenye, wasubizaga mu mwanya wa Minisitiri w’Intebe utari uhari, yagize ati “Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu irimo gukorana n’inzego z’ibanze ngo bishakemo ibisubizo aho dufite ingero, nko mu Karere ka Kayonza, abaturage bishyize hamwe bagatangira mituweli y’ubuvuzi bw’amatungo.”

Visi Perezida wa Sena ushinzwe Amategeko no kugenzura Ibikorwa bya Guverinoma, Solina Nyirahabimana, yavuze ko Sena yasanze nta mabwiriza ariho ashyiraho ibiciro by’imiti y’amatungo “bikaba bitanga icyuho ko hari bamwe mu bacuruza imiti y’amatungo bahenda aborozi.”

Ati “Sena irifuza kumenya impamvu hadashyirwaho amabwiriza agena ibiciro by’imiti y’amatungo nk’uko byakozwe ku miti yagenewe kuvura abantu.”

Yakomeje agaragaza ikibazo cyo kuba ubwishingizi bw’amatungo butaragera ku matungo yose kandi bukaba bwishingira impfu z’amatungo, hakaba hatishingirwa ubuvuzi bwayo.

Abenshi mu basenateri bafashe ijambo, batanze impuruza kuri iki kibazo cy’ubuvuzi bw’amatungo buhenze, no kuba nta mabwiriza bugenderaho bigatuma abacuruza imiti y’amatungo bunama ku baturage, basaba Guverinoma kureba uko mu bwingizi bw’amatungo hakongerwamo n’ubuvuzi bwayo.

Nka Senateri Fulgence Nsengiyumva yagize ati “Nasaba ko hatakwishingirwa gusa urupfu rw’itungo, hakarebwa n’indwara zaryo kuko iyo ryishingiwe riba ritakiri umutungo wa nyiraryo wenyine, ahubwo aba arifatanyije n’ikigo cy’ubwishingizi.”

Minisitiri Ndabamenye yavuze ko, mu gukemura ikibazo cy’ubuvuzi bw’amatungo buhenze, Leta igeza ku borozi inkingo z’ibyorezo byibasira amatungo ku buntu, ikanatanga nkunganire ku nkingo zimwe na zimwe zigoye nk’ikibagarira, gasheshe n’izindi.

Yavuze kandi ko binyuze mu biganiro hagati ya MINAGRI na MINISANTE, barimo gutegura uburyo imiti y’amatungo yazajya itumizwa ku buryo bwihariye na Rwanda Medical Supply (DMS) isanzwe itumiza imiti y’abantu ikayishyikiriza amavuriro na za farumasi z’amatungo, ibi na byo ngo bakaba bizera ko byazagabanya igiciro cy’imiti y’amatungo.

Iki cyifuzo ariko, Abasenateri barimo Senateri Uwera na Senateri Evode Uwizeyimana, babaye nk’abagishidikanyaho babwira Minisitiri Ndabamenye ko iyi kompanyi ya DMS “isanzwe ikora nabi mu kugeza ku mavuriro n’amafarumasi imiti y’abantu,” bityo ko kuyongereraho inshingano zo gutumizaho imiti y’amatungo byateza ikibazo kurushaho bigatuma n’iby’imiti y’abantu yatumizagaho bizamba kurushaho.

Ni ibibazo Minisitiri Ndabemenye wabonaga asa n’udafitiye ibisubizo bihamye, ariko yizeza abasenateri, ko bizafasha mu kunoza igenamigambi ry’ibikorwa by’ubworozi, maze Perezida wa Sena, Dr François Xavier Kalinda, avuga ko Sena izakomeza kugenzura ko ibyo bemeranyijwe muri Sena ku muti w’ibibazo byugarije ubworozi, Sena izakomeza kugenzura ko bishyirwa mu bikorwa.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka